RFL
Kigali

James & Daniella bashyize hanze indirimbo nshya 'Nubu nihondi' y'umuntu unyotewe no gusabana n'Imana, igaragaramo Mbonyi na Chance-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2022 16:52
0


Abaramyi James & Daniella bakunzwe bihebuje mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bigizwemo uruhare n'indirimbo 'Mpa amavuta' yabinjije byeruye mu muziki ndese n'izindi zitandukanye bakoze nyuma yayo zigahembura imitima ya benshi, kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'Nubu nihondi'.



Indirimbo 'Nubu nihondi' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo aryoheye ijisho yafashwe ndetse agatunganywa na Fleury Leugend. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Nicolas muri Day Star Record. Ni amashusho yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwitwa Noble Family church ruyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, akaba agaragaramo abantu barimo ab'amazina azwi nka Israel Mbonyi, Ben & Chance, Pastor M. Gaudin, Jado Sinza n'abandi

James & Daniella bashimiye byimayezo abantu bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo yabo 'Nubu nihondi', by'umwihariko bashimira umuryango wa Steve & Gisele n'abakunzi b'umuziki wabo. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rugamara James umwe mu bagize itsinda rya James & Daniella, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya bayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu bose bafite ibyiringiro muri Kristo Yesu kuguma mu busabane n'Imana, uwo akaba ari mutima w'iyi ndirimbo. Ati:

Umutima w'iyi ndirimbo: Nk'abakristo bamaze imyaka itari myinshi mu rugendo rujya mu Ijuru, twanyuze muri byinshi twagiranye ubusabane n'Imana igihe kinini, ariko twagize no kurangara imitima ikikanga ko twaba tubaye nk'abandi bose batigeze bakizwa ariko Umwuka wa Data ukadukumbuza ku birenge bya Data, tugasubira gusabana tugatangazwa n'ukuntu Data wo mu Ijuru adahinduka.

James yunzemo ati: "Amagambo y'iyi ndirimbo ni yo twamvaga igihe imitima yabaga inyotewe no gusabana n'Umubyeyi Imana Data w'Imbabazi nyinshi. Turabandikiye tubibutsa namwe bakundwa bafite ibyiringiro muri Kristo Yesu ngo mugire umwete wo kuguma mu busabane na So wo mu Ijuru. Umunezero wacu uri aho twavutse. Hanze harahandaaaa! Turabakunda".

James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta' bakoze mu myaka ibiri ishize, ikaba imaze kurebwa inshuro hafi Miliyoni 5 kuri Youtube. Izindi ndirimbo zabongereye igikundiro harimo 'Nkoresha', 'Narakijijwe', 'Hembura', 'Nzakugezayo' n'izindi. Tariki 01/03/2020 ni bwo bakoreye igitaramo cy'imbaturamugabo muri Kigali Arena, cyandikwa mu gitabo cy'amateka y'umuziki nyarwanda ko ari cyo gitaramo cya nyuma - mbere y'uko -ibitaramo byose bihagarikwa mu Rwanda mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.


James na Daniella bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2022

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NUBU NIHONDI' YA JAMES & DANIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND