Umunya-Sebia w’imyaka 68 watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Milovan Rajevac yamaze gusezererwa nyuma y’umusaruro mubi yakuye mu gikombe cya Afurika ‘CAN 2021’.
Ku wa
gatanu tariki ya 21 Mutarana, habaye inama y’igitaraganya yahuje Minisiteri ya
siporo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, bafata umwanzuro wo
kwirukana umutoza Milovan Rajevac.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo Milovan Rajevac yashyikirijwe urwandiko
rumusezerera ku kazi ko gutoza iyi kipe yagezemo mu 2021.
Uyu
mutoza ni umwe mu bagize umusaruro mubi cyane mu mateka y’ikipe y’igihugu ya
Ghana, aho uyu mwaka mu gikombe cya Afurika yasezerewe mu mikino y’amatsinda
nta mukino atsinze, afite inota rimwe gusa.
Ghana
yari kumwe na Maroc, Comoros na Gabon mu itsinda rimwe, ikaba yarabashije
kunganya na Gabon gusa, itsindwa imikino ibiri irimo uwa Maroc na Comoros.
Iki
gihugu gifite ibikombe bine bya Afurika, cyatunguye benshi ubwo cyasezererwaga
mu matsinda kitarenze umutaru kandi cyarinjiye mu irushanwa gihabwa amahirwe yo
kwegukana igikombe.
Gusezererwa
mu gikombe cya Afurika uyu mwaka nabi, byazamuye uburakari bw’abakunzi b’umupira
w’amaguru muri Ghana ndetse batangaza ko bakeneye impinduka.
TANGA IGITECYEREZO