RFL
Kigali

Ghana yirukanye umutoza Milovan Rajevac nyuma yo kwandagazwa muri CAN 2021 bavuyemo bugwari

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2022 15:00
0


Umunya-Sebia w’imyaka 68 watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Milovan Rajevac yamaze gusezererwa nyuma y’umusaruro mubi yakuye mu gikombe cya Afurika ‘CAN 2021’.



Ku wa gatanu tariki ya 21 Mutarana, habaye inama y’igitaraganya yahuje Minisiteri ya siporo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, bafata umwanzuro wo kwirukana umutoza Milovan Rajevac.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo Milovan Rajevac yashyikirijwe urwandiko rumusezerera ku kazi ko gutoza iyi kipe yagezemo mu 2021.

Uyu mutoza ni umwe mu bagize umusaruro mubi cyane mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Ghana, aho uyu mwaka mu gikombe cya Afurika yasezerewe mu mikino y’amatsinda nta mukino atsinze, afite inota rimwe gusa.

Ghana yari kumwe na Maroc, Comoros na Gabon mu itsinda rimwe, ikaba yarabashije kunganya na Gabon gusa, itsindwa imikino ibiri irimo uwa Maroc na Comoros.

Iki gihugu gifite ibikombe bine bya Afurika, cyatunguye benshi ubwo cyasezererwaga mu matsinda kitarenze umutaru kandi cyarinjiye mu irushanwa gihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.

Gusezererwa mu gikombe cya Afurika uyu mwaka nabi, byazamuye uburakari bw’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Ghana ndetse batangaza ko bakeneye impinduka.

Ghana yirukanye umutoza mukuru nyuma yo kwitwara nabi muri CAN 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND