Ku myaka 29 y’amavuko umugore wo muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Yalancia Rosario n’umugabo we bari kwitegura kunguka umwana wabo wa cyenda. Umugabo w’uyu mugore yavuze ko iyo hataza kuba ibibazo by’ubuzima cyangwa ubushobozi, ubu baba bafite abana 20.
Biratangaje kumva umugore ku myaka 29 y’amavuko aho benshi
baba bakiri mu rubyiruko ariko akaba amaze kubyara abana umunani ndetse yitegura
kunguka n’undi. Uyu mugore wo muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika yatangaje abantu nyuma yo kuvuga ko atwite umwana wa cyenda ku myaka ye
29 y’amavuko.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Yalancia Rosario yatangaje
ko mu buzima bwe yahoze ashaka kuzagira umuryango munini. Kuri we kandi kugira
abavandimwe benshi ni ibintu bimushimisha cyane, bikaba akarusho mu gihe ahuye
n’ibibazo.
Aba bana be iyo we n’umugabo we Michael Rosario w'imyaka 36 y'amavuko bababwiye ko bagiye
kubyara abandi bavandimwe babo ngo birabashimisha cyane. Yalancia yagize ati: “Iyo
tuzanye ibyo kubyara abandi bana burigihe birabashimisha cyane.”
Aba bana umunani b’abahungu babyaye harimo uwitwa
Jamel (imyaka 12), Michael Jr. (imyaka 9), Angelo (imyaka 8), Gimani (imayaka 5),
Armani (imyaka 3), Sincere (umwaka 1), Khaza (amezi atanu). Uwitwa Armani
yitabye Imana.
Yalancia na Michael nubwo bakiri bato bagiye kunguka umwana wa cyenda
Umugabo w’uyu mugore nawe yatangaje ko iyo bataza
guhura n’ibibazo by’ubuzima cyangwa se ngo babure amafaranga, ubu baba bafite
abana makumyabiri.
Uyu muryango ukoresha amafaranga arenga ibihumbi magana
ane by’amafaranga y’u Rwanda mu cyumweru bagura ibiribwa nk'uko byatangajwe n’uyu
mugore. Yagize ati: “Njya guhaha rimwe mu cyumweru ngakoresha agera 402,245
Frw.”
Yalancia na Michael baritegura kunguka umwana wa cyenda
Yalancia aritegura kubyara
Kwita mu muryango we ntabwo biba byoroshye
Yalancia ikintu kimugora mu rugo rwe ni ukumesa imyenda itari micye y’abagize umuryango we ndetse n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo. Uyu mugore yakomeje avuga ko nubwo akunda kugira umuryango mugari adakunda gutwita.
TANGA IGITECYEREZO