Umuhanzi Sam Muvunyi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere akoze muri uyu mwaka wa 2022. Ni indirimbo yise 'Dukundane' ikozwe mu njyana ya Reggae ikaba ikubiyemo ubutumwa bugenewe abantu bose baba abakirirsitu ndetse n'abandi bantu bose muri rusange.
Aganira na InyaRwanda.com, Sam Muvunyi yabajijwe impamvu nyamukuru yo gukora iyi ndirimbo ye nshya yise 'Dukundane', atubwira ko muri iyi minsi usanga abaririmba urukundo bibanda ku rukundo rwa babiri gusa, "nyamara burya twese dukwiye gukundana". Akomeza avuga ko no mu iremwa Imana ubwo yaremaga umuntu yamuremanye urukundo rutagereranywa, ati "Rero urwo rukundo nirwo Imana itwifuzaho."
Sam Muvunyi yasoje ikiganiro agenera ubutumwa abanyarwanda bose ko bakwiye kwita ku muco w'amahoro kandi urangwa no kugira urukundo rutavangura bityo "tukubaka u Rwanda twifuza. U Rwanda rwibuka ntirwihorere, ruheka abarwo bose rugasimbiza nta vangura abarwo tugaturana tudatongana." Yadutangarije kandi ko arimo gutegura umuzingo w'indirimbo zirimo ubutumwa bw'umuco w'amahoro.
Sam Muvunyi yakoze mu nganzo asaba abantu bose gukundana
Sam Muvunyi yashyize hanze indirimbo iri mu njyana ya Reggae
TANGA IGITECYEREZO