RFL
Kigali

Gentil Misigaro yasohoye indirimbo 'Ingoma yawe' y'amashusho yafatiwe mu gitaramo yahuriyemo n’abaramyi bakomeye muri Diaspora Nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2022 9:37
0


Umuramyi Gentil Misigaro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Ingoma yawe’ ihamya Ukwera kw’Imana. Ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’imbonankubone (Live) yafatiwe mu giterane aherutse guhuriramo n’abaramyi bakomeye bo muri diaspora Nyarwanda.



Gentil Misigaro ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ku bw'ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi, akaba atuye mu gihugu cya Canada. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Biratungana’, ’Hano ku Isi’, ’Hari imbaraga’, ’Yesu ndiye Dereva’, ‘Buri munsi’, ’Iyo mbimenya’ n’izindi nyinshi zamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Kuri ubu Gentil Misigaro afite indirimbo nshya yise ‘'Ingoma yawe” y'amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukorera mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ibarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ati “Iyi ndirimbo yarecordinzwe live (Yafatiwe amashusho) mu gitaramo nari mfite muri Portland, mu gitaramo nahakoreye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, cyari kitabiriwe n’abandi bahanzi benshi bakomeye bo muri Diaspora, hafi ya bose bari bahari.”


Gentil Misigaro yahaye abakunzi be impano y'umwaka mushya y'indirimbo 'Ingoma yawe'

Iki gitaramo cyari kitabiriwe na Adrien Misigaro, Tumaini Byinshi uzwi mu ndirimbo nka ‘Ikimenyetso’, Amani Stephan uzwi mu ndirimbo 'Yesu Ndaguhimbaza', Yannick, Willy Uwizeye uzwi mu ndirimbo ‘Uri mwiza’ ndetse n’abandi baramyi batandukanye. Gentil Misigaro yunzemo ati “Cyari igitaramo cyiza cyane, noneho iyo ndirimbo tuyiririmbamo bwa mbere muri iyo concert abantu barayikunda, kuko twari twamaze kuyirecordinga live duhita duhitamo kuyishyira hanze.”

Yabwiye InyaRwanda.com ko amashusho y’iyi ndirimbo ye 'Ingoma yawe' arimo n’andi mashusho atandukanye yagiye afatirwa mu bindi bitaramo yakoreye mu mijyi itandukanye mu mezi abiri ashize harimo icyo yakoreye mu mujyi wa Indiyana n’umujyi wa Dallars muri Texas. Gentil Misigaro n'abandi bari muri mashusho y'iyi ndirimbo, bagaragara bambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umweru, bagatambira Imana birekure cyane ubona bizihiwe bikomeye.

Iyi ndirimbo y'iminota 7 n'amasegonda 20 irimo amagambo ahamya Ukwera kw'Imana. Baterura bagira bati 'Ingoma yawe Izahoraho, Ubwami bwawe buzahoraho, nanjye nzibera mu mahema yawe ibihe bidashira. Nanjye nzibera mu mahema yawe ibihe bidashira X4. Abamarayika bahora baririmba, Wera Wera Wera, Ibizima n’abakuru n’abaserafi nabo bati Wera Wera Wera. Ntegereje wa munsi tuzafatanya nabo tuti Wera Wera Wera,.. Urera Urera Urera Mana".


Gentil Misigaro yamaze kugeza ku masoko mpuzamahanga indirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INGOMA YAWE' YA GENTIL MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND