Nyuma y'uko irushanwa rya Miss World rihagaritswe ku munsi wo gutangiraho ikamba, abategura iri rushanwa batangaje abakobwa 40 bahize abandi bityo bakaba aribo bagomba gusubira muri Puerto Rico bayobowe na Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire.
Kuva iri rushanwa ryahagarikwa mu
buryo butunguranye, nta makuru ahagije ajyanye n'isubukurwa ryayo yigeze ajya
hanze, icyari cyizwi ni uko umunsi wa nyuma wo gutanga ikamba wari washyizwe
kuwa 16 Werurwe 2022.
Bisabye iminsi igera kuri 28 ngo
bimwe bisobanuke. Mu byamaze gusobanuka n'uko abakobwa 40 bahize abandi mu duce
tw'irushanwa bagomba kuba bagarutse muri Puerto Rico kuwa 12 Werurwe 2022.
Hanyuma abandi bakobwa 97 barimo Miss
Ingabire Grace wari uhagaririye u Rwanda bashimiwe, babwirwa ko ibihe
by'ingenzi bagize muri Miss World yabaga ku nshuro ya 70 bizamurikwa mu ijoro
ryo guhemba uzaba yegukanye ikamba.
Ucishije amaso mu bakobwa
bahagarariye ibihugu byabo bakomeje mu cyiciro cya nyuma, bidatunguranye
umukobwa wo muri Côte d'Ivoire yatangajwe mbere y'abandi.
Hanyuma umukobwa uhagaririye Somalia Omar
Khadjan agaragara muri 40. Ni ubwa mbere iki gihugu cyari cyitabiriye iri
rushanwa ry'ubwiza rikomeye ku Isi.
Ikindi kitarenzwa ingohe ni uko mu
bakobwa 40 bahize abandi muri Miss World ya 2021 harimo abakobwa bo muri
Afurika umunani aribo uwo muri Côte d'Ivoire, Cameroon, Guinea, Madagascar,
Kenya, Somalia, Afurika y’Epfo na Botswana.
Miss World Organization itangaza 40
bahize abandi, Umuyobozi Mukuru Julia Morley yagize ati “Tubabajwe n’uko
tutazabasha kubana n'abari bahagaririye ibihugu byabo bose gusa twizera ko
hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga tuzabana nabo.”
Nubwo hari ibirimo gusobanuka muri Miss World, hari ibikiri mu rujijo nk’igihe irushanwa ryasubikwaga abatsinze mu byiciro byose by'irushanwa bari baragiye batangazwa uretse mu gace ka ‘multimedia’.
N’ubu muri 40 bageze mu cyciro cya
nyuma ntihigeze hatangazwa uwahize abandi muri ako gace.
Ikindi kibazo cy'ingorabahazi
abategura Miss world bahuye nacyo, ni umukobwa ukomokoa mu birwa bya Guadeloupe
wahagaririye ibirwa bya St Marteen, inteko nshinga Amategeko y'igihugu cya St
Marteen bandikiye abategura irushanwa basaba ibisobanuro gusa bahisemo kuruca
bararumira kuri iki kibazo.
Hatangajwe abakobwa 40 bazasubira muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World 2021
Olivia Yacé uhagarariye Côte d'Ivoire yahamagawe mbere y’abandi, ashobora gutungurana muri iri rushanwa
Tariki ya 16 Werurwe 2022, nibwo hazamenyekana Nyampinga w’Isi
Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda ntari muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma
TANGA IGITECYEREZO