RFL
Kigali

Sam Rushimisha yabaye umuvugabutumwa ahishura ko yabihanuriwe kenshi anakomoza ku kuba Pasiteri no kuririmbana n'umukunzi we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2022 18:24
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Rushimisha, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asigaye ari umuvugabutumwa (Evangelist) nyuma yo kubihanurirwa kenshi na we akabyizera, none bikaba byarasohoye. Yavuze uko yakiriye kuba umuvugabutumwa anakomoza ku kuba Pasiteri.



Sam Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas wo muri Texas. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba akurira mu Rwanda mu duce dutandukanye mu cyahoze ari Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali. Avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba ari uwa kane. Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye zandikanye ubuhanga zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi, Yesu muri njye, n'izindi. 

Hashize iminsi micye uyu musore atangiye kugaragara ari kubwiriza mu nsengero - ibintu atari amenyereweho dore ko benshi bamuzi gusa nk'umuhanzi mu muziki usingiza Imana. Ibi byatumye InyaRwanda.com tumwegera tumubaza byinshi kuri iyi mpano ye nshya yo kubwiriza n'uko azayifatanya no kuririmbira Imana. Yadutangarije ko kuba umuvugabutumwa bitamutunguye kuko byari bimurimo kuva kera ndetse ngo yanabihanuriwe kenshi kandi akabyizera. Ati "Kuba umuvugabutumwa byari bindimo, kuva kera nahoranye inyota yo kumenya Imana byimbitse".

Rushimisha aragira ati: "Nifuza kumenya iby'ubwiru bwayo butangaje mbicishije mu masengesho kenshi nakoraga. Kandi yibandaga ku kwifuza ko Imana yanyihishurira kuko numvaga ko iby'ubu buzima bwo muri iyi si benshi bituraje inshinga, usanga ari iby'igihe gito, kandi bigira iherezo. Bityo nkifuza kumenya impamvu yo kuremwa kwanjye n'ubuzima bwo kubaho nezeza umuremyi wacu. Bituma ntahura ko kuyimenya no kuyakira nk'umwami n'umucunguzi w'ubuzima bwacu ari ibya'gaciro gakomeye mu buzima bwa none ndetse n'ubuzaza (ubw'iteka ryose)".


Sam Rushimisha ari gufatanya kuba umuramyi no kuba umuvugabutumwa

Ev. Sam Rushimisha yakomeje avuga ibanga yahishuriwe nyuma yo kuba umuvugabutumwa. Ati "Nahishuriwemo amahoro atandukanye n'ayo isi itanga, ibyishimo ntabona uko nsobanura, iyo nyota yansunikiye kwiga ijambo ry'Imana (Bible) mbiyobowemo n'Umwuka Wera cyanye ko ari we mwarimu mukuru (Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose") ndetse mu mwanya wanjye munini wasangaga nywuharira kumva ijambo ryimana, inyigisho nyinshi zitandukanye z'abakozi b'Imana nemera cyane bayobowe n'Umwuka;

Gusa numvaga bidahagije ngo byihererane cyane ko akari ku mutima gasesekara ku munwa, ntangira gukora ivugabutumwa mbicishije mu ndirimbo, ari ryo nari menyereweho, gusa kuri ubu Imana igumye kunyagura. Nanagize umugisha ukomeye wo guhabwa umukunzi mwiza Uwase Soleil ufite impano itangaje yo kuririmbira Imana. Rero nawe tuzafatanya gukorera Imana. Uretse gusa kuririmbira mu itorero tubarizwamo hano Kentucky Louisville, hari indirimbo dutegura gushyira hanze vuba.

Kuba ngirirwa n'icyizere cyo kubwiriza abantu bakomeye cyane nubaha rero ni intabwe nziza nishimiye nk'uko ijambo ry'Imana ribidusaba. "Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”—Soma muri Matayo 28:18-20." Naho ku by'ubuhanuzi ho nabihanuriwe kenshi cyane n'abakozi bimana batandukanye, nanjye ndabyizera, bityo rero ni amasezerano agenda asohoro kuko Imana ntibeshya kandi niyo kwiringirwa kuko itungana mu byo ivuga no kubikora irabikora".

Ku bijyanye no kuba Pasiteri, Ev. Sam Rushimisha yagize ati "Ni byo kabisa abavugabutumwa benshi usanga baba n'Abapasiteri ariko nanamubaye ntako byaba bisa kuko gukorera Imana birimo ingororano zitangaje. (Ibyahishuwe 2:17- ugakomeza) havuga ku byo umwuka ubwira itorero ari bo twebwe abamenye Kristo ndetse no ku by'ingororano tuzahabwa zirimo ubwiru butangaje tutaramenya:

Nka Manu yera, ibuye ryanditseho izina rishya tuzahabwa tutaramenya, ikamba ry'ubugingo n'ibindi byiza abera duhishimwe. Rero nanjye ndaharanira gusingira icyo Yesu yamfatiye nk'uko Pawulo yabivugaga. Ari n'ishyari ryiza ntera cyangwa se nifuriza buri wese kugera ku cyo umuremyi wacu adushakaho cyangwa se icyo twaremewe. Murakoze muhabwe umugisha".

REBA HANO EV. SAM RUSHIMISHA ARIMO KUBWIRIZA KU KWIZERA



Umuramyi Sam Rushimisha yabaye umuvugabutumwa, yiteguye no kuba Pasiteri


Sam Rushimisha yahishuye ko yiteguye kuririmbana n'umukunzi we Uwase Soleil

Sam Rushimisha yateguje indirimbo ye nshya yaririmbanye n'umugore we

REBA HANO INDIRIMBO 'NTIBIKINGORA' YA SAM RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND