Kuva mu myaka yashize abarimu bahabwa inguzanyo ku mushahara wabo yitwa ‘Avance sur Salaire’. Iyi nguzanyo yishyurwa mu myaka itatu gusa, nyuma baje gushyirirwaho indi yishyurwa mu myaka 5 nayo yishyurwa hakuwe ku mushahara wabo ariko bagatanga ingwate bitandukanye na mbere. Bamwe mu barimu bavuze ko babangamirwa n’iyi ngwate basaba ko yakurw
Nyuma yo kubona ko hari ikibazo gikomeye gituruka kuri
iyi nguzanyo yashyizweho icyo bise amaniza y’ingwate, bamwe mu barimu bo mu
Karere ka Rubavu batakiye ababahagarariye babasaba kubavugira no kubasabira ko
iyo ngwate yavaho, bakajya bishyura nk’uko bishyura izindi. Aba barimu bavuga ko
kwishyura mu myaka itanu ari nta kibazo kirimo ngo na cyane ko baba bahawe
amafaranga menshi ariko ikibazo kikaba ingwate baba badafite.
Umwarimukazi uhagarariye abandi mu Murenge wa
Nyamyumba, Nirere Judith, yavuze ko ikibazo abarimu bafite ari uko nta ngwate
bafite ndetse ngo n’ababashije kuyibona bagorwa n’urugendo rwo kubona
ibyangombwa by’ubwishingizi, butajya munsi y’ibihumbi ijana na mirongo ine nk’uko
yabivuze. Uyu mubyeyi yasabye ko abarimu bafashwa bagakurirwaho iyo ngwate kugira
ngo babashe kujya bafata ayo mafaranga bashake uko bakwiteza imbere. Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’uyu
mudamu yagize ati:
“Abarezi muri rusange barishimye cyane, bishimira
ko inguzanyo yongerewe ndetse n’igihe yishyurwagamo cy’imyaka ine cyongerewe, gusa bagira imbogamizi y’uko bazajya basabwa ingwate kandi nyamara ngo ayo
mafaranga y'imyaka itanu ariyo afatika.
Abarezi benshi nta ngwate bagira, babirebye
bakajanisha basanga abarezi hafi ya bose nta gwate bafite, ikindi nanone urebye ibyangombwa bisabwa kugira ngo ubone inguzanyo isabirwa ingwate, ni byinshi
cyane ku buryo bitajya munsi y’ibihumbi ijana na mirongo ine (140K FRW) kandi
nanone atanahembwa uwo mushahara, ashobora no kumara amezi atatu cyangwa atanu atarakora
no kuri ayo mafaranga ugasanga bibabereye imbogamizi.
Mu byifuzo by’abarimu rero, bifuza ko niba bashaka gufasha mwarimu kubona inguzanyo yo ku mushahara, nibe iyo ku mushahara idatangirwa ingwate, kuko itangirwa ingwate isaba ibyangobwa birenze ubushobozi bwa mwarimu”.
Uyu mubyeyi uhagarariye abandi muri 'Mwarimu Sacco' mu Murenge wa Nyumba , yasabye ko mu gihe byaba bidashobotse ko bayihindura cyangwa ngo bakureho ingwate, baziga ku kuntu bayihindurira inyito bakayita ko ari inguzanyo isanzwe yo mu gihe cy’imyaka itanu bitewe n’uko ngo ibyangombwa bisabwa bidasanzwe.Mu kiganiro umuyobozi wa 'Umwarimu Sacco' Uwambaje
Lourence yahaye InyaRwanda ku murongo wa telefoni, yavuze ko ngo mu Umwarimu Sacco habamo inguzanyo zitandukanye ku buryo buri mwarimu afata
inguzanyo ijyanye n’ubushobozi bwe ndetse avuga ko inguzanyo isanzwe yishyurwa
ku mushahara yari isanzwe yishyurwa mu myaka ine igasaba ingwate , ariyo
bazamuye bayigira imyaka itanu itangirwa ingwate. Uyu muyobozi yavuze ko atari itegeko
ko buri wese afata inguzanyo azashobora kwishyura, bityo akaba abona nta kibazo abarezi
bakagize. Yagize ati:
“Muri Banki habamo inguzanyo zitandukanye, buri wese yafata iri mu bushobozi bwe, twari dusanzwe dutanga inguzanyo yishyurwa ku mushahara
yishyurwaga mu myaka itatu ariko ntitangirwe ingwate, tukagira n’iyi myaka 4
ariko itangirwa ingwate bishatse kuvuga ko n’igihe kiba cyiyongereye kandi n’amafaranga
ubwayo tumuha yiyongereye. Iyo nguzanyo yishyurwaga mu myaka ine rero niyo
twazamuye tuyigira imyaka itanu kandi ntabwo biba bivuze ko buri bantu bose
bayifata, ushoboye gutanga ya ngwate arayifata, yabona bimugoye agafata isanzwe
y’imyaka itatu idatangirwa ingawate. Zose zishyurwa ku mushahara aho bitaniye ni igihe
zimara no ku ngwate gusa”.
Ku bijyanye no kuba bamwe mu barezi barifuzaga ko iyi nguzanyo
yahindurirwa izina, uyu muyobozi wa Umwarimu Sacco, Nirere Judith yavuze ko n’izindi
nguzanyo zihari kandi buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo iyo ashaka
mu rwego rwo kwiteza imbere ariko bitabangamiye inyungu z’abandi n’iz’ikigo muri
rusange.
Ubusanzwe, bivugwa ko abarimu bahembwa amafaranga
macye ari nayo mpamvu ngo boroherezwa mu rwego rwo kubona inguzanyo zibafasha
kwiteza imbere, gusa abahanga bavuga ko nta mafaranga aba macye kuri nyirayo,
ahubwo ibiyategereje aribyo biyagira macye.
TANGA IGITECYEREZO