RFL
Kigali

Abakobwa: Amakosa uzirinda gukora niba ukundana n'umusore urusha imyaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 11:47
0


Bikunze kubaho cyane ko abantu bakundana batangana mu myaka kuko urukundo ntaho ruhuriye n'imyaka, birasanzwe kandi kubona umuhungu akundana n'umukobwa aruta gusa ntibikunze kubaho cyane ko umukobwa akundana n'uwo aruta ariyo mpamvu mu gihe bibaye hari ibintu aba agomba kwirinda gukora.



Hari ubwo abantu bakundana ariko ugasanga umukobwa ari mukuru cyane ku musore, amurusha nk’imyaka bigatuma ahorana ipfunwe bitewe n’imyitwarire uwo mukobwa amugiraho ndetse rimwe na rimwe na we akumva bimuteye isoni. Mu rwego rwo gusigasira umubano wanyu hari uburyo umukobwa yafata iya mbere mu gukuraho ako kantu ko guhora bumva bibateye isoni:

1.Guhora umwibutsa ko umuruta

Guhora wibutsa umusore mukundana ko umuruta si byiza. Gukunda kubimubwira cyangwa ukabyitwaza umwumvisha ko ari wowe uri mukuri kuko umuruta sibyo. Ibi bimutera ipfunwe no kumva ko umusuzugura. Irinde icyatuma umwibutsa ko umuruta kuko aba asanzwe abizi.

2.Kwirinda gusuzugurana

Kirazira gusuzugura uzaba umugabo wawe nubwo yaba ari muto rwose, ahubwo mwubahe kandi umwubahishe no mu bandi ,wirinde kumufata nk’umwana na we bizatuma nta kibazo na kimwe agira ku myaka yawe.

3.Guha agaciro ibitekerezo bye

Hari ubwo umukobwa ashobora kumva ko ariwe uzi ubwenge kurenza umuhungu bakundana kuko aba yibwira ko umuhungu ubwo ari muto nta gitekerezo yatanga ,ariko siko biba bigomba kumera, ahubwo ni ukuzuzanya ukamwumva .

4.Kwirinda kumutegeka

Umukobwa nubwo aba ari mukuru ntakwiye gutegeka umusore bakundana ngo amwumvire cyangwa ngo agendere ku mategeko cyangwa amabwiriza y’umukobwa bakundana yitwaje ko ari mukuru, ahubwo bagomba kumvikana ku kintu runaka cyangwa ikibazo bashaka gukemura ntawe ubigize itegeko ku wundi.

5.Kwereka umusore ko umurusha ubwenge

Ni ngombwa ko umukobwa uba ukundana n’umusore aruta agomba kwicisha bugufi atitaye ku myaka ye myinshi ngo yumve ko arusha ubwenge umusore bakundana baba bazanabana kuko byazatuma no mu rugo ahora yishyira hejuru kandi umugore aba agomba gucira bugufi umugabo we.

Uku niko umukobwa mukuru ukundana n’umusore aruta kandi bafitanye gahunda ndende yo kuzabana aba agomba kwitwara, kugira ngo akureho ipfunwe iryo ariryo ryose rishobora guterwa n’uko umukobwa ari mukuru cyane kurenza umuhungu uba uzaba n’umugabo we mu gihe kizaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND