RFL
Kigali

Bite by'ubuhanuzi bwa Prophet Prince Ruzindana wahanuye ko mu 2021 u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku Isi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2022 15:00
1


Imyaka 5 irenzeho amezi 7 n'iminsi 20 kuva Prophet Prince Ruzindana ahanuye ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize kurusha ibindi ku Isi mu mwaka wa 2021. Prophet Ruzindana yatangaje ubu buhanuzi bwe ubwo yimikwaga muri 2016 nk'Umuhanuzi w'ukuri (Prophet).



Tariki 30 Mata 2016 ni bwo Prophet Prince Ruzindana watangije itorero Jesus Is Coming yahanuye ko mu myaka itanu iri imbere (uhereye mu 2016) u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi. Ibi yabihanuye nyuma y’iminota micye amaze kwimikwa nk’Umuhanuzi w’Ukuri (Prophet) mu muhango wayobowe na Apotre Rwandamura Charles ukabera muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yagize ati: "Mu myaka itanu iri imbere (muri 2021) u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi, benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda."

Nyuma yo guhanura ibi, itangazamakuru ryaramwegereye rimubaza niba yizeye ko bizasohora, maze ahamya ko ibyo ahanuye ari ukuri ndetse ko bizasohora kuko ngo yabibwiwe n’Imana kandi ikaba itajya ibeshya. Bamwe mu bumvise ubu buhanuzi, yaba abasomyi bacu ndetse n’abandi, hari ababushidikanyijeho ariko hari n’abandi biganjemo abakristo be n’abemeramana babufashe nk’ukuri ndetse bizeye ko muri 2021 u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi.

INKURU WASOMA: Prophet Ruzindana yahanuye ko u Rwanda mu 2021 ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku Isi

Mu gihe tukiri gushaka Prophet Ruzindana ngo twumve icyo avuga ku buhanuzi bwe, mu bigaragara ni uko butarasohora kuko nubwo ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ntabwo iki gihugu kiragera ku rwego rwo kuba mu bihugu 5 bikize ku Isi. Yewe nta n'ubwo ruri mu bihugu 10 bikize muri Afrika nk'uko bigaragazwa n'urutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Africa.businessinsider.com. Ikintu kigaragaza ko ubu buhanuzi bwa Prophet Ruzindana bukiri bubisi mu kuba bwasohora, ni uko nta n'igihugu na kimwe cyo muri Afrika kiri mu bihugu 10 bikize ku Isi, kandi u Rwanda narwo rukaba rutari mu bihugu 10 bikize muri Africa. Icyakora u Rwanda ruri mu bihugu 10 ku Isi biri kwihuta cyane mu iterambere nk'uko byanditswe na nasdaq.com mu 2020.

Nk'uko Forbes yabitangaje mu mpera za 2021, kugeza uyu munsi wa none, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gifite abaherwe benshi ku Isi batunze nibura Miliyari imwe y'amadorali (nibura Tiliyari imwe y'amanyarwanda) aho ifite abagera kuri 724, bigatuma hari n'abayishyira ku mwanya wa mbere w'ibihugu bikize ku Isi. U Bushinwa ni bwo buza ku mwanya wa kabiri mu kugira abaherwe benshi batunze Miliyari y'amadorali aho bufite abagera kuri 626, bugakurikirwa n'u Buhinde bufite 140, u Budage bufite 136 n'u Burusiya bufite 117. Ibindi binyamakuru byandika ku bukungu bishyira Luxembourg ku mwanya wa mbere mu bihugu bikize ku Isi, igakurikirwa n'ibindi bihugu by'i Burayi, Aziya na Amerika.

Mu 2021, Ikinyamakuru Christian Union cyasohoye inkuru yanditswe na Dr. Craig Keener wigisha Tewolojiya muri Duke University ivuga ko "iyo ubuhanuzi butangajwe mu izina ry'Imana ariko ntibusohore, aba ari ijambo ritaturutse ku Mana". Bibiliya nayo ivuga ko iyo umuhanuzi ahanuye, ntibisohore, icyo gihe biba ari amagambo ye ntabwo aba ari amagambo yavuye ku Mana. Gutegeka kwa kabiri 18:22 haranditse ngo "Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye". 

INKURU WASOMA: Apotre Rwandamura yimikishije amavuta Prophet Ruzindana nk'umuhanuzi w'ukuri-AMAFOTO


Prophet Eric Ruzindana (Iburyo) na Apotre Charles Rwandamura (Ibumoso)


Apotre Rwandamura ubwo yimikaga Prophet Ruzindana


Hari abantu benshi ubwo Ruzindana yimikwaga nka 'Prophet' (Umuhanuzi)


Prophet Prince Ruzindana ni Umushumba Mukuru w'Itorero Jesus Is Coming riri mu nsengero zafunzwe na RGB mu bihe bishize kubera zitujuje ibisabwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince2 years ago
    Kuba umuhanuzi se byamubujije kunyiba miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda muri 2018. Navane imitwe aho.





Inyarwanda BACKGROUND