Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umusore wasangije abantu inkuru ye ku rubuga rwa Twitter, avuga uburyo yatengushywe n’inkumi bari bamaze imyaka itari micye bakundana maze akaza gutungurwa no kuyibona mu kiganiro kuri televiziyo cyitabirwa n’abashaka abakunzi. Mu butumwa uyu musore yakiriye bamusabye kwihanganira ibyamubaheyo.
Uyu musore wabenzwe n’inkumi bari bamaranye imyaka
itari micye bakundana, kwihangana byamunaniye maze asangiza abamukirikira
ku mbuga nkoranyambaga agahinda ke yatewe n’uwahoze ari umukunzi we.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter uyu musore ukomoka mu
gihugu cya Ghana yavuze uburyo uyu mukobwa bakundanaga yamuhemukiye. Yakomeje avuga
ko yaguye mu kantu ubwo yacanaga televiziyo maze akabona uyu mukobwa bari
bamaranye imyaka itari micye bakundana ari mu kiganiro cyitwa ‘Date Rush Show’
gitambuka kuri imwe muri televiziyo zo muri Ghana cyitabirwa n’abantu bashaka
abakunzi.
Iki kiganiro uyu mukobwa yari yitabiriye ni kimwe mu
biganiro bitambuka kuri televiziyo ikunzwe cyane muri Ghana, kikaba cyitabirwa n’abasore
n’inkumi bashaka abakunzi maze hakabaho kubahuza bagatangira kurambagizanya.
Mu gahinda kenshi uyu musore yakomeje avuga ko ubwo
yabonaga uyu mukunzi we muri iki kiganiro yabanje gushidikanya kuko yari azi ko
uyu mukunzi we atashobora kujya muri iki kiganiro kandi afite umukunzi.
Mu butumwa butandukanye abantu bahaye uyu musore ku rubuga rwa Twitter, bwari bwiganjemo ubumwihanganisha kubyamubaheyo ndetse bamusaba kwakira ibyamubayeho.
TANGA IGITECYEREZO