RFL
Kigali

Umusore yaguye mu kantu nyuma yo kubona umukobwa bakundana mu kiganiro kuri Televiziyo ashaka umukunzi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/01/2022 11:16
0


Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umusore wasangije abantu inkuru ye ku rubuga rwa Twitter, avuga uburyo yatengushywe n’inkumi bari bamaze imyaka itari micye bakundana maze akaza gutungurwa no kuyibona mu kiganiro kuri televiziyo cyitabirwa n’abashaka abakunzi. Mu butumwa uyu musore yakiriye bamusabye kwihanganira ibyamubaheyo.



Uyu musore wabenzwe n’inkumi bari bamaranye imyaka itari micye bakundana, kwihangana byamunaniye maze asangiza abamukirikira ku mbuga nkoranyambaga agahinda ke yatewe n’uwahoze ari umukunzi we.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter uyu musore ukomoka mu gihugu cya Ghana yavuze uburyo uyu mukobwa bakundanaga yamuhemukiye. Yakomeje avuga ko yaguye mu kantu ubwo yacanaga televiziyo maze akabona uyu mukobwa bari bamaranye imyaka itari micye bakundana ari mu kiganiro cyitwa ‘Date Rush Show’ gitambuka kuri imwe muri televiziyo zo muri Ghana cyitabirwa n’abantu bashaka abakunzi.

Iki kiganiro uyu mukobwa yari yitabiriye ni kimwe mu biganiro bitambuka kuri televiziyo ikunzwe cyane muri Ghana, kikaba cyitabirwa n’abasore n’inkumi bashaka abakunzi maze hakabaho kubahuza bagatangira kurambagizanya.



Iki kiganiro ni kimwe mu biganiro bikunzwe muri Ghana

Mu gahinda kenshi uyu musore yakomeje avuga ko ubwo yabonaga uyu mukunzi we muri iki kiganiro yabanje gushidikanya kuko yari azi ko uyu mukunzi we atashobora kujya muri iki kiganiro kandi afite umukunzi.

Mu butumwa butandukanye abantu bahaye uyu musore ku rubuga rwa Twitter, bwari bwiganjemo ubumwihanganisha kubyamubaheyo ndetse bamusaba kwakira ibyamubayeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND