RFL
Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko rubagimpande ikugarije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 9:35
1


Rubagimpande (Rheumatoid arthritis) ni indwara ifata mu ngingo zitandukanye z’umubiri igatuma zitangira kubyimbirwa. Iyi ndwara rero iterwa akenshi n’uko abasirikare b’umubiri bihindukana hagati yabo bigatuma ingingo z’umubiri zangirika usibye ko atari zo gusa, ari umutima, uruhu, amaso, ibihaha, imiyoboro y’amaraso n'ibindi.



Abantu bageze mu za bukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho.

Ibimenyetso byakwereka ko ugiye kurwara Rubagimpande(Rheumatoid Arthritis)

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Healthline, hari ibimenyetso byinshi bitandukanye byakwereka ko utangiye kurwara iyi ndwara.Muri byo twavugamo nka:

- Umunaniro

Uzatangira wumva unaniwe mbere y’ibindi bimenyetso,uyu munaniro uza niyo waba utakoze n’akazi kavunanye. Ikindi kandi uyu munanino ntabwo uhoraho buri munsi ahubwo ugenda uza ukongera ukagenda.

-Kubyuka mu gitondo ingingo zimwe na zimwe zagagaye (Morning stiffness)

Ni kenshi cyane ku bantu bageze mu za bukuru babyuka ingingo zitandukanye zagagaye nta guhina nta no kurambura. Kandi bikaza bikagenda. Iki rero ni ikimenyetso gikomeye cya Rubagimpande ishobora kuzakuzengereza iyo iramutse itavuwe neza.

-Kubabara mu ngingo zitandukanye

Kugagara kw’ingingo akenshi bikurikirwa no kumva ububabare mu ngingo zitandukanye waba unyeganyeje urugingo runaka cyangwa se utarunyeganyeje. Akenshi umuntu atangira ababara mu ngingo zo mu ntoki, amavi, agatsitsino hamwe n'intugu.

-Kugira umuriro ndetse no kubyimba mu ngingo zitandukanye

Akenshi iyo iyi ndwara yatangiye kukugeraho, umuriro uriyongera cyane cyane mu ngingo zitandukanye, ibi rero biherekezwa no kubyimba mu ngingo zitandukanye. Nutangira rero kumva ibi bimenyetso bitandukanye uzihutire kugana kwa muganga hakiri kare.

Mu bindi bimenyetso twavugamo nka:

-Kumva utuntu tumeze nk’udushinge mu ngingo

-Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse

-Kugabanyuka k’ubushake bwo kurya (Loss of appetite)

-Kubura ibitotsi

-Guhumeka bitangira kugorana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • insengiyumva Erie1 month ago
    rubagimpande nyimaraye imyaka 20 kandi fire imyaka 36 byibywe ingingozitandukanye nibisebebyomukanwa bihoraho bihuriyehenakoriki





Inyarwanda BACKGROUND