RFL
Kigali

Meddy n'ihuriro ry'abafana be bitwa inkoramutima batangiye gukusanya miliyoni 6Frw zo gufasha umuryango wa Akeza Elisie

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/01/2022 10:21
0


Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Kamichi, Patycope, Ella n’abandi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye igikorwa cyatangijwe na Meddy n'abagize ihuriro ry'abafana be bitwa inkoramutima cyo gukusanya asaga miliyoni 6Frw yo gufasha, Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana afite imyaka 5, wari waramamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’.



Akeza Elisie Rutiyomba umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 5, wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ yitabye Imana bibabaza benshi barimo ibyamamare bitandukanye.

Kuri ubu abiganjemo ibyamamare biba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariko bavuka mu Rwanda, bakomeje gutanga ubufasha binyuze ku rubuga rwa gofund kuri konti ibaruye ku Inkoramutima Family rwo gukusanyirizaho inkunga ya miliyoni 6Frw yo gufasha umuryango we.

Ugizwe n'abarimo nyina wa Akeza, Agathe Niragire uherutse gutangariza INYARWANDA ko bitoroshye.Yagize ati:”Birankomereye cyane n'ubu sindabona imbaraga zo kugira ibintu byinshi mvuga.”

 Nkuko bigaragara mu masaha macye ashize uru rubuga rutangijwe, abantu benshi bakaba bakomeje kugaragaza ko ari igikorwa cy'ingirakamaro.  

Akeza Elisie yitabye Imana kuwa 14 Mutarama 2022 aguye mu rugo rwa se mu murenge wa Kanombe aho babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe barimo umukozi wo mu rugo na Mukase bahise batabwa muri yombi.

Elisie yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuwa 18 Mutarama 2022, abantu benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko babajwe n’urupfu rw’uyu mwana wari ufite inzozi zo kuzavamo icyamamare mu muziki.

Inkoramutima nizo zatangije igikorwa abagera kuri 26 bamaze gutanga arenga miliyoni 1Frw 

Hafunguwe urubuga rwo gufashirizaho umuryango wa Akeza Elisie Rutiyomba

Ubutumwa bwa Meddy asaba abantu kubafasha kugera ku ntego bihaye yo kubonera ubufasha umuryango wa Akeza Elisie Rutiyomba


Patycope ni umwe mu bagaragaje ko bashyikiye igikorwa cyo gushakira ubufasha abasigaye


Ni benshi bakomeje kwitabira iki gikorwa


Kamichi nawe yagaragaje ko yishimiye gutanga ubufasha 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND