RFL
Kigali

Bababwiraga ko batazarambana! Umukecuru n’umusaza bizihije isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:20/01/2022 16:19
0


Umusaza witwa Ron ndetse n’umugore we Joyce, baciye agahigo nyuma yo kuba abantu bashakanye bamaranye igihe kinini mu bwami bw'Abongereza ubwo kuwa 04 Mutarama bizihizaga isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana nk’umugabo n’umugore.



Ron na Joyce Bond batuye mu mujyi wa Milton Keynes mu Bwongereza, baciye agahigo nyuma yo kuba abantu bakundana cyangwa Couple (soma kapo) mu ndimi z’amahanga imaranye igihe kinini babana nk’umugabo n’umugore mu bwami bw’Abongereza, ibi babigezeho kuwa 04 Mutarama ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Ron Bond w’imyaka 102 n’umugore we Joyce Bond w’imyaka 100 y’amavuko, barushinze kuwa 04 Mutarama 1941 mu gace ka Buckinghamshire mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Bwongereza.

Aba bombi batangaje ko urukundo hagati yabo rwatangiye ku munsi wa mbere ubwo bahuraga. Umukecuru (Joyce Bond) yagize ati: “Mu mubano wacu nta boss ubamo. Hagati yacu habamo gutanga no guhabwa. Ntabwo twari twiteze ko twageza imyaka 81 tubana.”

Umusaza (Ron Bond) nawe yagize ati: “Rimwe na rimwe ubuzima buragorana ariko byose twabinyuranyemo. Buri wese yitaga kuri mugenzi we.”

Nubwo aba bombi barambanye kugera kuri iyi myaka yose, ubwo bari bagiye kurushinga abantu bababwiraga ko batazarambana nkuko byatangajwe n’umukobwa wabo witwa Eileen.



Ron na Joyce bamaze imyaka 81 babana nk'umugabo n'umugore

Mu mwaka ushize wa 2021 aba bombi bakiriye ubutumwa bwari buturutse ku Mwamikazi w’u Bwongereza abakeza ku bw’isabukuru y’imyaka 80 bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore.


Ron na Joyce barushinze kuwa 04 Mutarama 1941

Mu mwaka ushize wa 2021 bakiriye ubutumwa bwaturutse ku Mwamikazi w'u Bwongereza

Ron na Joyce magingo aya bafite abana babiri, Eileen na Bill, abuzukuru batatu, abuzukuruza batandatu ndetse n’ubuvivi (umwana umwe).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND