RFL
Kigali

Wari uzi ko: Abakire 2,755 batunze nibura Miliyari $1 barusha amafaranga abarenga 60% by’abatuye Isi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:20/01/2022 18:05
0


Raporo ngarukamwaka y’abantu batunze Miliyari $1 isohorwa n’ikinyamakuru Forbes, yasohotse mu mpera z’umwaka dusoje wa 2021 yagaragaje ko ku Isi hari abantu batunze Miliyari $1 bagera kuri 2,755. Aba bakire kandi bakaba barusha amafaranga abagera kuri 60% by’abatuye Isi nk'uko byatangajwe muri raporo y’umuryango wa OXFAM.



Mu mpera z’umwaka wa 2021, ikinyamakuru Forbes cyasohoye raporo ngarukamwaka ku nshuro ya 35 igaragaza umubare w’abantu hirya no hino ku Isi batunze byibura miliyari $1, iyi raporo ikaba yaragaragaje ko aba bantu bose bagera kuri 2,755.

Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa nibyo bihugu byiganjemo umubare munini waba bakire batunze byibura miliyari imwe y’amadolari. Umubare w’aba bakire hirya no hino ku Isi wariyongereye ugereranyije n’umwaka w’abanje wa 2020 nkuko iyi raporo yabigaragaje.

Igihugu cy’u Buhinde cyaje mu bihugu bitatu bya mbere kuri uru rutonde nyuma y’uko cyungutse abakire bashya 19 bagejeje kuri miliyari $1 mu mwaka wa 2021. u Butaliyani nabwo bwaje mu bihugu 10 bya mbere bifite umubare munini w’abantu batunze miliyari y’amadolari.

Kuri uru rutonde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo iza ku mwanya wa mbere n’abantu 724, u Bushinwa ku mwanya wa kabiri n’abantu 626, ku mwanya wa gatatu hakaza u Buhinde n’abantu 140, u Budage ku mwanya wa kane n’abantu 136, ku mwanya wa gatanu hakaza u Burusiya n’abantu 117.

Ibindi bihugu bikurikira ibi bitanu ku rutonde harimo Brazil, Canada, Ubwami bw’Abongereza, u Butaliyani, u Buyapani, Tayiwani, Australia, Koreya y’amajyepfo, u Bufaransa, Suwede, u Busuwisi, Tayilandi, Esipanye, Singapore, Turikiya, umujyi wa Hong Kong, n’ibindi bihugu bitandukanye.


Abakire batunze byibura miliyari $1 bagera kuri 2,755 ku Isi

Aba baherwe bo hirya no hino ku Isi batunze byibura miliyari $1 bayobowe n’Umunyamerika Elon Musk ufite umutungo ubarirwa muri miliyari $256 nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Bloomberg kuri uyu wa 20 Mutarama, agakurikirwa na Jeff Bezos na miliyari $181, ku mwanya wa gatatu hakaza Umufaransa Bernard Arnault na miliyari $168.

Abandi bakurikira harimo Bill Gates, Larry Page, Mark Zuckerberg, Sergey Brin, Warren Buffet, Steve Ballmer, Larry Ellison n’abandi. Umunya-Nigeria Aliko Dangote aza ku mwanya wa 94 kuri uru rutonde n’umutungo wa miliyari $19.5.

Raporo ngarukamwaka y’umuryango wa OXFAM yasohotse mu 2020, yagaragaje ko abantu 2,153 bari batunze byibura miliyari imwe y’amadolari mu mwaka wa 2020 bari bafite amafaranga menshi kurusha abantu barenga miliyari 4.6 ni ukuvuga abasaga 60% by’abatuye Isi. Uyu muryango kandi muri iyi raporo bakomeje bagaragaza ko abagore 22 bakize ku Isi bafite amafaranga menshi kurusha abagore bose batuye umugabane wa Afurika.

Indi raporo nayo iherutse gusohorwa n’uyu muryango muri uku kwezi kwa Mutarama 2022, yagaragaje ko abakire 10 ba mbere ku Isi umutungo wabo wikubye inshuro ebyiri muri ibi bihe bya COVID-19, aho umutungo wabo bose wavuye kuri miliyari $700 ukagera kuri Tiriyali $1.3 mu gihe abantu batari bacye hirya no hino ku Isi barushijeho kwisanga mu bukene.  

Src: Bloomberg & Forbes & OXFAM & Business Insider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND