RFL
Kigali

Umuraperi Sky2 yasezeranye mu mategeko n'umugore we bamaranye igihe babana-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2022 16:27
0


Hahirwabasenga Timotee Sikitu uzwi nka Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bakarere Sandrine bari bamaze igihe kinini babana bakaba banafitanye umwana umwe.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubera mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

Sky2 yasezeranye na Bakarere Sandrine nyuma y’uko bari bamaze igihe babana ndetse banafitanye umwana w'umuhungu witwa hirwa Sabin, ariko icyo gihe cyose bakaba batari barasezeranye nk'umugore n'umugabo.

Mu Kiganiro Sky2 yahaye INYARWANDA akimara guhamya isezerano n'umugore we,  yavuze ko uyu mugore we bafitanye amateka akomeye, bacanye mu bihe bikomeye ariko ntibacike intege iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye amushaka.

Sky2 yahamije isezerano rye mu mategeko

Yagize ati'' Njye n'umugore wange twatangiye gukundana mu 2014, tubana mu 2017 mu gihe cy’umwaka turangije turatandukana, twongera gusubirana mu 2019 ari nabwo namuteraga inda tubyara umwana mu 2020 witwa Hirwa Sabin Brayn A.K.A dop Boy.''

SKY 2 yakomeje ati'' Rero gufata icyemezo cyo kujya mu murenge nagifashe bitewe n’uburyo namubonye, urumva umuntu nk’uyu tumaze igihe twizerana yandinze byinshi birimo gusesagura, gufungwa, rero naricaye ndavuga ngo uyu mugore twacanye mu bihe bikomeye twanabanye mu rugo kwa papa na mama reka mwereke icyizere murinde n’amagambo.''

Bakarere Sandrine ubwo yahamyaga isezerano rye imbere y'amategeko

Sky2 yavuze ko ari ibyishimo kuko uyu munsi yamaze gufata ikiganza imbere y’abayobozi n’igihugu cye asaba Imana n'abantu kubashyigikira kugira ngo bazabyare hungu na kobwa yongeraho ko ubushobozi uko buzagenda buboneka bazakora n'ubukwe kuko imiryango yagiye ibatererana.

Sky2 yavuze ko yasezeranye n'umugore akunda cyane

Sky2 yavuze ko umukunzi we ari nawe mujyanama we umuhora hafi

Nyuma y'indahiro bayishyizeho n'umukono

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMAYERI YA SKY2 YARI IMAZE UKWEZI ISOHOTSE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND