Mu myaka igera ku 10 umukarani Hagenima Samuel yari amaze muri Kigali atarakandagira mu nyubako ndende n'imwe, yavuze uko asanga kuzarara muri Hotel Onomo yabimwemereye ari ijuru kuri we n’umuryango we, mu gihe Rachid wamufashe amashusho yagize icyo yisabira abazamwakira.
Mu mwaka wa 2012 ubwo Hagenimana yari afite imyaka 18 nibwo yageze mu mujyi wa Kigali icyo gihe urebye ifoto yuko umujyi wari umeze ukagereranya
n'ubu wabona ko harimo itandukaniro rinini.
Gusa na none muri iyo myaka isaga 10 uyu mukarani kuri
ubu ufite abana 2 n’umugore, ahamya ko yagiye abona amazu yubakwa ariko nta nzu
ndende yari yakandagiramo.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatangaje uko
yiyumva nyuma yuko yemerewe n'imwe mu mahoteli meza mu mujyi wa Kigali kuzajya kuhamara
weekend yose n’umuryango we. Rachid uzwi nka Pogba wamufashe amashusho nawe
avuga uko yumva igikorwa cy'iyi hoteli.
Ati:”Ni byiza kuba bamutumira akaryama
muri iyo hoteli, ariko kuri njye numva bidahagije, icyiza ni uko bamufasha n'iyo
bamuha ibyo bitanu cyangwa icumi.”
Ariko na none Rachid mu mboni ze avuga ko adahamya ko
byaba ari ukuryama gusa, ati:”Simpamya ko nabo baza ngo bamushyire muri hoteli aryame
gusa, no mu rugo iwe naho aba araryamye.”
Akomeza agira ati:”Ni igikorwa cyiza, gusa ariko njye
numva nabo hari akantu bamugenera ko kumufasha yava muri ibyo bitanda byabo byiza
bya hoteli na pisine yabo akagira icyo acyura.”
Hagenima Samuel witegura kujya bwa mbere muri hoteli, ahamya ko nta nzu ndende yari kagakandagiyemo mbere yuko yamamara ku mbuga nkoranyambaga, agira ati:”Nta etaje ndende nari nakandagiramo, ntabwo
nashatse ubuzima burebure ngo nshake kwigira umuntu wa high.”
Yongeyeho ati:”Njyewe namye meze kuriya nshakisha ubuzima bwo kugira ngo mbeho kandi mbeho nta muntu mbangamiye ntanibye. Navuye iwacu nta muntu numwe mbangamiye nzamutse nje i Kigali gushaka amafaranga.”
Hagenimana ahamya ko kugera muri Onomo ahantu avuga atazi, yumva ari nk’ijuru kuri we, ati:”Iyo hoteli Onomo rero kuyigeramo ni nko kugera mu ijuru, gusa simpazi, banambwiye ngo mpijyane sinahamenya.”
Hagenimana Samuel na Muberuka Rachid wamufashe amashusho
Onomo Hotel igiye kwakira umukarani umaze kwamamara Hagenima Samuel mu gihe kingana na weekend n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO