RFL
Kigali

Nta etaje ndende ndakandagiramo - Hagenimana uzakirwa na Onomo Hotel, uwamufashe amashusho yagize icyo ayisaba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/01/2022 20:53
4


Mu myaka igera ku 10 umukarani Hagenima Samuel yari amaze muri Kigali atarakandagira mu nyubako ndende n'imwe, yavuze uko asanga kuzarara muri Hotel Onomo yabimwemereye ari ijuru kuri we n’umuryango we, mu gihe Rachid wamufashe amashusho yagize icyo yisabira abazamwakira.



Mu mwaka wa 2012 ubwo Hagenimana yari afite imyaka 18 nibwo yageze mu mujyi wa Kigali icyo gihe urebye ifoto yuko umujyi wari umeze ukagereranya n'ubu wabona ko harimo itandukaniro rinini.

Gusa na none muri iyo myaka isaga 10 uyu mukarani kuri ubu ufite abana 2 n’umugore, ahamya ko yagiye abona amazu yubakwa ariko nta nzu ndende yari yakandagiramo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatangaje uko yiyumva nyuma yuko yemerewe n'imwe mu mahoteli meza mu mujyi wa Kigali kuzajya kuhamara weekend yose n’umuryango we. Rachid uzwi nka Pogba wamufashe amashusho nawe avuga uko yumva igikorwa cy'iyi hoteli.

Ati:”Ni byiza kuba bamutumira akaryama muri iyo hoteli, ariko kuri njye numva bidahagije, icyiza ni uko bamufasha n'iyo bamuha ibyo bitanu cyangwa icumi.”

Ariko na none Rachid mu mboni ze avuga ko adahamya ko byaba ari ukuryama gusa, ati:”Simpamya ko nabo baza ngo bamushyire muri hoteli aryame gusa, no mu rugo iwe naho aba araryamye.”

Akomeza agira ati:”Ni igikorwa cyiza, gusa ariko njye numva nabo hari akantu bamugenera ko kumufasha yava muri ibyo bitanda byabo byiza bya hoteli na pisine yabo akagira icyo acyura.”

Hagenima Samuel witegura kujya bwa mbere muri hoteli, ahamya ko nta nzu ndende yari kagakandagiyemo mbere yuko yamamara ku mbuga nkoranyambaga, agira ati:”Nta etaje ndende nari nakandagiramo, ntabwo nashatse ubuzima burebure ngo nshake kwigira umuntu wa high.”

Yongeyeho ati:”Njyewe namye meze kuriya nshakisha ubuzima bwo kugira ngo mbeho kandi mbeho nta muntu mbangamiye ntanibye. Navuye iwacu nta muntu numwe mbangamiye nzamutse nje i Kigali gushaka amafaranga.”

Hagenimana ahamya ko kugera muri Onomo ahantu avuga atazi, yumva ari nk’ijuru kuri we, ati:”Iyo hoteli Onomo rero kuyigeramo ni nko kugera mu ijuru, gusa simpazi, banambwiye ngo mpijyane sinahamenya.”

Hagenimana Samuel na Muberuka Rachid wamufashe amashusho 

Onomo Hotel igiye kwakira umukarani umaze kwamamara Hagenima Samuel mu gihe kingana na weekend n'umuryango we 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didy 2 years ago
    Arik uwo wamufotoye arashaka hit 😁 narumiwe
  • Mukamana2 years ago
    Ndumva uwo wamufotoye yamuha ayo bitanu cg icumi
  • Nizeyimana Emmanuel2 years ago
    Kujyama gs ntibihagije ahubw icyiza nuko bagira icyo bamufasha cyamugirira akamaro ahazaza
  • Mugiraneza Emmanuel2 years ago
    Numva ntacyo bitwaye kuba yaraye muri Hotel akumva uko bimera,naho kuba yahabwa botany cyangwa 10 byaba byiza, Ariko nubundi azi uko bitanu bayashaka,nava muri hotel azajya kuyishakira, Ibindi bizakorwa bitewe niyo hotel izamwakira,Derek ntanuwayihatiye kumwakira kungufu





Inyarwanda BACKGROUND