Umuhanzi w’umunyarwanda Kavange Sabin ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa, yasohoye indirimbo y’urukundo yise “Yummy”, avuga ko ari mu rwego rwo gufasha abakundana kuzizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.
Kavange uzwi mu ndirimbo 'Again' arubatse
afite umugore n’abana babiri. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza muri ‘Sociologie’,
ubu abarizwa mu Bufaransa.
Yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki
ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences Louis de Montfort i Nyanza, aho
yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi cyane iz’itsinda West Life.
Kuva icyo igihe yatangiye guhimba
indirimbo, imivugo, ikinamico n’ibindi ariko adafite igitekerezo cy’uko bizajya
hanze. Cyane ko ikoranabuhanga ryari rikiri hasi muri iyo myaka ya 2001 na
2002.
Kavange yabwiye INYARWANDA ko yari
amaze iminsi akora kuri iyi ndirimbo yifuza kuyisohora mu mpera za Mutarama
2022 kugira ngo tariki ya 14 Gashyantare izagere abantu baramaze kuyumva neza.
Ati “Yummy ni indirimbo y’urukundo
nziza ariko ntekereza ko n’abakundana ibanyura kandi bakazayifashisha cyane
cyane ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.”
“Ni indirimbo nakoze nishyize mu
murongo w’abantu babiri bakundana, buri umwe abwira mugenzi we amagambo meza
akomeza urukundo rwabo. Irimo amagambo meza cyane buri wese yakwifashisha mu
gihe ashaka gukomeza umubano wabo.”
Kavange avuga ko iyi ndirimbo
yanakwifashishwa n’umusore ushaka gutereta umukobwa, kuko irimo amagambo
yakoresha igihe ari kubyinana n'umukobwa yakunze.
Ati “Mu gihe bari kubyinana wenda
akaba atinya kumubwira ko amukunda cyangwa se kumuhobera muri iyi ndirimbo
birimo, umusore ashobora kubwira umukobwa ati ‘kora ibyo indirimbo iri kuvuga’.
Ni ukuvuga naramuvugiye uwo musore.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ‘Yummy’
ari imwe mu zigize album ye ya mbere amaze igihe ari gutegura. Akavuga
ko izaba iriho indirimbo z’urukundo, iz’ubuzima busanzwe n’izindi zitandukanye.
Indirimbo ya mbere kuri iyi Album
yitwa ‘Iwacu’ yumvikanisha urukumbuzi afitiye u Rwanda, ikanakangurira
Abanyarwanda kuzirikana u Rwanda.
Amashusho y’iyi ndirimbo yayafatiye ahitwa
"Hangar à banane", agace kabitse amateka ku bucakara bwakorewe
abirabura mu Bufaransa.
Muri aka gace, hasi handitswe amazina ya bamwe mu bacakara bahanyuze, imyaka yabo n’ibihugu bavagamo.
Amazina ya benshi bahanditse bajyanwe mu bucakara bafite imyaka 14 y’amavuko. Kavange avuga ko ubu, aha hantu hashyizwe ‘Restaurants’, utubari, utubyiniro n’ibindi bikorwa bifasha abantu gusabana. Kavange ubarizwa mu Bufaransa yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Yummy’ iri mu njyana ya Afrozouk Kavange yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakundana bazizihiza ‘Saint Valentin’
Kavange yavuze ko ageze kure imirimo
ya nyuma ya Album ye ya mbere
TANGA IGITECYEREZO