Umukaranani Hagenimana Samuel ukomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko umuryangwo w’abana babiri n’umugore ubayeho nabi kuko ariwe ukora nabwo ibidafatika ku buryo mu gihe abandi basiga ikintu mu rugo, we agitanga atashye kandi bikaba nta kuraza, akaba yisabira uwaba afite umutima wo kumufasha ko yabikora.
Nta gihe kinini gishize abantu mu Rwanda no mu mahanga batangiye guhererekanya
amashusho y’umukarani ugaragara ashishikariye umurimo ibintu byakoze ku mitima
ya benshi nyuma yuko amenyekanye bagatangira kumufasha.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA akaba yagarutse ku
buzima bukomeye we n’umuryango we babayeho anaboneraho
gutanga icyifuzo mu izina ry’umuryango we.
Yatangiye agira ati:”Madamu wanjye ni ukuva cyera ari
mu rugo, nta kazi namushakiye kuko nta bushobozi nari mfite, ubwo nari mfite bwari ubwo kumutunga, nkabasha kubona
icyo gihumbi cyo kurya.”
Akomeza agira ati:”Inzu nkayishyura nabwo bigoranye, nyirayo akanyihanganira ibihumbi 2, 3, 10 ugasanga rero simwishyuye neza
bikambabaza cyane. Ni njye byose bikenerwa mu rugo bivaho”.
Avuga ku kuba ariwe ukora wenyine mu rugo, ari ibintu
bikomeye bituma kurya ari ikosi, kwiga ari ingume, ati:”Mu gihe abandi bagabo bava mu
rugo basize iposho njye nditanga ntashye za saa mbiri saa tatu.”
Yongeraho ati:”Ntabwo umwana aratangira kwiga, ari mu
rugo ariyicariye ategereje ko ubushobozi buboneka akajya ku ishuri.”
Samuel avuga ko nta nzozi kandi yari afite mu buzima, ati:”Ni mbone bucyeye mbone bwije nta bindi.”
Umukarani Samuel yagize icyo yisabira uwagira umutima
wo kumufasha agira ati:”Uwampera abana babiri ubushobozi bwo kwiga, ikindi cya
kabiri umugore wanjye akabona imikorere kuko aricaye ari mu rugo nta kazi afite kandi nanjye akazi mfite
karacumbagira ejo bundi nzaba nanashaje ndimo nkandagira mu myaka y’ubukure
basi nkabona naho mpisha umusaya byaba ari ibyo.”
Hagenimana Samuel yifuza kubona abana be biga, umugore we afite icyo gukora no kugira aho kuba ubwo buzima bwamunyura
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA HAGENIMANA SAMUEL
TANGA IGITECYEREZO