RFL
Kigali

Umukarani Hagenimana Samuel wakoze benshi ku mutima yahawe Moto-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2022 12:10
0


Umukarani Hagenimana Samuel wakoze benshi ku mutima, nyuma yo kugaragara atwaye imizigo ku ngorofani mu buryo budasanzwe adepasa imodoka na moto yahawe Moto ye nyuma y’ibyifuzo yari yatanze.



Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi bakozwe ku mutima barimo n’umunyamakuru Yagoforeal wanyujije kuri konti ye ya Instagram aya mashusho maze agasaba abamukurikirana kumushakira nimero z’uyu mukarani.

Ntibyatinze kuko yahise amubona bakagirana ikiganiro cyagize umusaruro kuri Yago Tv Show, kuko hagenimana Samwel mu byifuzo yanagaragaje harimo icyifuzo cya Moto, anahamya ko azi kuyitwara.

Mu butumwa bumaze amasaha make umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yagoforeal yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yashimye Imana cyane kuko Hegenimana Samuel yabonye umuntu ugiye kumugurira moto yo gukoresha mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati’’Ndashima Imana ko Hagenimana Samuel yamaze kubona umuntu ugiye kumugurira moto yo gukoresha mu kazi ke ka buri munsi ndetse n’izindi mpano ziracyaza.’’

Hagenimana Samuel uburyo atwara imizigo ku ngorofani byakoze ku mitima ya benshi

Nyuma y’ubu butumwa abantu benshi bakoresha twitter bongeye gusagwa n’ibyishimo maze bashima Imana ku byo yakoreye uyu Hagenimana Samuel, banishimira intambwe nziza agezeho bakomeza gusabira umugisha Yagoforeal.

Hagenimana Samuel akomoka mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yarageze mu Mujyi wa Kigali mu myaka 10 ishize ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yatangiye gushakisha ubuzima mu mihanda ya Kigali, ahereye ku gukora muri resitora ikindi gihe agacuruza isambusa zikozwe mu birayi zizwi ku izina ry’Ibiraha” azenguruka mu mihanda itandukanye.

Muri ubwo buzima ninabwo yaguriyemo ingorofani akoresha mu kwikorera imizigo y’abacuruzi ku isoko.”

Yagoforeal yashimye Imana nyuma yo kubona Hagenimana Samuel hari ugiye kumugurira moto

Kuri ubu abarizwa muri koperative y’abakarani yitwa 'Ganumurimo' ihuza abakarani bose bakorera muri ‘Quartier Mateus’ aho isoko rya Nyarugenge riherereye.

Muri aka kazi ni ho Hagenimana yakoze arizigama, birangira ashatse umugore none kuri ubu babyaye n’abana babiri, akaba yizera ko bitari gushoboka iyo adakunja ipatalo ngo akore.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO HAGENIMANA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND