Mu bwami bw’Abongereza mu gihugu cya Wales, abana babiri b’abahungu bakina mu ikipe y’abato ya Sweansea City biswe intwari nyuma y’uko bafatanyije kuvana imodoka mu muhanda rwagati nyuma y’uko umubyeyi wari ubatwaye aguye igihumure.
Aba bana bakoze igikorwa cy’ubutwari cyo kurokora uyu
umubyeyi harimo uwitwa Hari na mugenzi we Dylan. Ibi bakaba barabikoze mu
byumweru bibiri bishize ubwo bari mu muhanda bava mu irerero ritoza abana umupira
w’amaguru ry’ikipe ya Sweansea City mu gihugu cya Wales giherereye mu bwami bw’Abongereza.
Mu nzira Hari w’imyaka 13 y’amavuko n’inshuti ye Dylan
w’imyaka 12 y’amavuko, ubwo bavaga aho bigira umupira w’amaguru batwawe n’umubyeyi
wa Hari, mu muhanda rwagati uyu mubyeyi yaje kugwa igihumure.
Nyuma yo kubona bagiye gukora impanuka uyu mwana Hari
yahise afata icyemezo maze afata Volant (soma vola) kugira ngo atabare umubyeyi
we ndetse n’inshuti ye. Hari yagize ati: “Nahise mfata Volant maze mpita
ntwarira imodoka mu nzira imodoka zihagararamo niko guhita tugenda urugendo
rurenga kilometero. Dylan yarambwiye ngo nshane amatara aburira ubwo twari tugiye
guhagarara, ndetse anambwira ko ngomba gushyiramo frein à main (feriyamu).”
Ubwo imodoka yahagararaga Hari yahise asohoka mu
modoka areba ko hari uwo yabona wabaha ubufasha maze na mugenzi we Dylan ahita
ahamagara Se wa Hari.
Hari (ibumoso) na mugenzi we bakoze igikorwa cy'ubutwari
Uyu mubyeyi yaje guhita ajyanwa mu bitaro bya
Marriston Hospital biri mu mujyi wa Sweansea ndetse amakuru avuga ko yatangiye
koroherwa mu minsi micye yakurikiyeho.
Aba bana ndetse n’uyu mubyeyi ni Imana yakinze ukuboko
ntibakora impanuka kuko bari mu muhanda umanuka nkuko umwe muri aba bana
yabitangarije itangazamakuru.
Hari na mugenzi we Dylan bakejwe n’abantu batari bacye
kubera igikorwa cy’ubutwari bakoze ndetse mu bantu babakeje harimo n’umuyobozi
w’ishuri ry’umupira w’amaguru bigamo wabise intwari.
TANGA IGITECYEREZO