Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu makipe arimo Police Fc na Musanze, niwe wamafashe amashusho arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga y’umukarani Hagenimana Samuel yemeza ko yayafashe kuko yashimishijwe n’umuhate ashyira mu kazi akora.
Iyi si ituwe n’abantu benshi bakora imirimo itandukanye
yunganirana umunsi ku wundi, igatuma ubuzima bukomeza nubwo buri umwe agirira
ingorane mu byo akora.
Ariko hari ababa bafite izisumbuye kandi igitangaje
ugasanga barakiriye ubuzima bugoye babayemo, muri abo harimo na Hagenimana Samuel
umukarani ukomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Muberuka wamufashe
amashusho, yatangaje uko byamujemo n'uko yakiriye ibyakurikiye, ati:” Njyewe sinakubeshya, sinagapositinze nzi ko hari umuntu uri
bukabone ngo amufashe gusa byaranshimishije, nabonye ukuntu akata ingorofani
amanuka ubona abyishimiye, ndavuga nti uyu muntu ra!”
Akomeza agira ati:”Nagafashe nseka ariko na none muri njyewe kanshimishije ntabwo nababajwe n’akazi akora nashimishijwe n’ukuntu agakora yishimye, nkanjye igikorwa nakoze kuba cyafasha umuntu kikamuhindurira ubuzima biranshimishije.”
Asoza agira ati:”Wenda ntaragera aho yifuza ariko byibuze aho bigeze abantu bo
hanze bari kumuhamagara bakamuha amafaranga; icyo gihumbi, icumi, mirongo itanu. Rero hari impinduka kuva ariya
mashusho yajya hanze, hari ikintu cyahindutse kuri we.”
Mu buzanzwe Rachid benshi bazi nka Paul Pogba ni umuntu uzwi mu bikorwa by’imyidagaduro wigeze no kuvugwaho kwambika impeta
umunyamideli Shaddyboo, si ibyo gusa kuko binyuze muri Foundation yashinze agenda
afasha abababaye by’umwihariko abana, yifashishije umupira dore ko yanawukinnyeho.
Kugeza ubu ni ingaragu, amashusho yafashe akaba
yarayafatiye mu muhanda uva mu mujyi rwagati wa Kigali ugana Nyabugogo neza ku
Muhima.
Muberuka Rachid uzwi nka Pogba wafashe amashusho ya Hagenimana Samuel
Umuhate mu kazi k'ubukarani wa Hagenimana Samuel utangiye kumuhindurira ubuzima
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO N'UMUKARANI HAGENIMANA NA RACHID WAMUFASHE AMASHUSHO
TANGA IGITECYEREZO