RFL
Kigali

Sinababajwe n’akazi akora nashimishijwe n'ukuntu agakora -Imbamutima za Rachid wafashe amashusho umukarani Hagenimana - VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/01/2022 10:43
1


Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu makipe arimo Police Fc na Musanze, niwe wamafashe amashusho arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga y’umukarani Hagenimana Samuel yemeza ko yayafashe kuko yashimishijwe n’umuhate ashyira mu kazi akora.



Iyi si ituwe n’abantu benshi bakora imirimo itandukanye yunganirana umunsi ku wundi, igatuma ubuzima bukomeza nubwo buri umwe agirira ingorane mu byo akora.

Ariko hari ababa bafite izisumbuye kandi igitangaje ugasanga barakiriye ubuzima bugoye babayemo, muri abo harimo na Hagenimana Samuel umukarani ukomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Muberuka wamufashe amashusho,  yatangaje uko byamujemo n'uko yakiriye ibyakurikiye, ati:” Njyewe sinakubeshya,  sinagapositinze nzi ko hari umuntu uri bukabone ngo amufashe gusa byaranshimishije, nabonye ukuntu akata ingorofani amanuka ubona abyishimiye, ndavuga nti uyu muntu ra!”

Akomeza agira ati:”Nagafashe nseka ariko na none muri njyewe kanshimishije ntabwo nababajwe n’akazi akora nashimishijwe n’ukuntu agakora yishimye, nkanjye igikorwa nakoze kuba cyafasha umuntu kikamuhindurira ubuzima biranshimishije.”

Asoza agira ati:”Wenda ntaragera aho yifuza ariko byibuze aho bigeze abantu bo hanze bari kumuhamagara bakamuha amafaranga; icyo gihumbi, icumi,  mirongo itanu. Rero hari impinduka kuva ariya mashusho yajya hanze, hari ikintu cyahindutse kuri we.”

Mu buzanzwe Rachid benshi bazi nka Paul Pogba ni umuntu uzwi mu bikorwa by’imyidagaduro wigeze no kuvugwaho kwambika impeta umunyamideli Shaddyboo, si ibyo gusa kuko binyuze muri Foundation yashinze agenda afasha abababaye by’umwihariko abana, yifashishije umupira dore ko yanawukinnyeho.

Kugeza ubu ni ingaragu, amashusho yafashe akaba yarayafatiye mu muhanda uva mu mujyi rwagati wa Kigali ugana Nyabugogo neza ku Muhima.

Muberuka Rachid uzwi nka Pogba wafashe amashusho ya Hagenimana Samuel 

Umuhate mu kazi k'ubukarani wa Hagenimana Samuel utangiye kumuhindurira ubuzima
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO N'UMUKARANI HAGENIMANA NA RACHID WAMUFASHE AMASHUSHO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa ndikumana Vanessa i nanjye r1 year ago
    Nukuri pogba ndamushimira kugikorwa yakora ye hagen Imana nanjye nurumukoziwe arko numwana mwiza kd ndamushuje





Inyarwanda BACKGROUND