RFL
Kigali

Ntucikwe! Koresha MTN Mobile Money nawe ube umwe mu bahabwa impano z'urukundo mu bukangurambaga bwiswe ‘Biva MoMotima’

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/01/2022 9:42
0


Ikigo cya MTN Mobile Money Ltd cyatangije ubukangurambaga bugamije gushimira abakiriya bacyo binyuze mu kubagenera impano nyinshi cyo kimwe no gufasha abatishoboye hifashishijwe ibyavuye mu musaruro iki kigo kingutse. Ntucikwe, nawe koresha Mobile Money ube umwe mu batsindira impano z'urukundo muri ubu bukangurambaga!



MTN Rwanda sosiyete ya mbere y'itumanaho mu gihugu, yorohereje abanyarwanda mu bikorwa byinshi birimo guhamagara ku buryo bworoshye imirongo yose kandi ku giciro gito, Internet yihuta, ariko biba agahebuzo ubwo yazanaga uburyo bwo kohererezanya amafaranga  no kuyabika mu buryo bwizewe hifashishijwe Mobile Money. Ubu buryo bwatangiye mu 2010 bworohereje abanyarwanda muri byinshi cyane cyane birimo no kumenya kuzigama.


Umuyobozi mukuru wa MTN Mitwa Kaemba yitabiriye uyu muhango wo gutangiza ubu bukangurambaga 

Mu rwego rwo kurushano kunoza izi serivise hashyizweho ikigo 'MTN Mobile Money Ltd' muri Mata 2021 kizajya gitanga serivisi z’imari zitandukanye binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha telefoni. Kuva iki kigo cyashyirwa ukwacyo byarushijeho kuba byiza ndetse barushaho no gutanga serivise zinoze.

Nyuma yuko iki kigo gitanze umusaruro kandi kikunguka, cyifuje gushimira abakiriya bacyo kibagenera impano z'urukundo mu bukangurambaga buzamara amezi 3 bwiswe ‘Biva MoMotima’. Ubu bukangurambaga bwafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 ku kicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama. Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame yasobanuye iby'ubu bukanguramba n'impamvu yabwo. 

Aganira n'itangazamakuru yagize ati"Ubu bukangurambaga buraboherereza urukundo kuva muri MTN Mobile Money Ltd ku bakiriya bacu bose, ikaba n'urukundo kuva ku ma sevice center, aba agent, tukaba tuzanafasha abakiriya gutuma urukundo ku bandi". 

Yakomeje agira ati" Iyo urebye uko abantu bohererezanya amafaranga bakoresheje Mobile Money bivuze urukundo, mwumvise abantu bavuze ko no mu nsegero bazikoresha, mu bitaro n'ahandi hose ariko hari igice kinini cy'ubuzima tubibonamo. Hari igice kinini cyurukundo kandi hari igice kinini cy'uko ibyo byose babibona babikuye ku mutima niko ubukangurambaga buvuga".


Chantal Mutoni Kagame [Iburyo] umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd

Mu gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, berekanye bamwe mu bakiriya batuye mu mujyi wa kigali bagenewe impano zitandukanye zavuye muri MTN Mobile Money Ltd. Muri aba bakiriya harimo abahawe imashini n'ibindi, aba bose bagiye babasanga mu nzira bakababaza ibibazo byoroshye kuri Mobile Money.

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko bazafashisha abatishoboye ibyavuye mu musaruro wa  MTN Mobile Money Ltd . Abisobanura yagize ati"Tuzanakora ibikorwa by'urukundo bireba abana bafite ubumuga tuzabafasha kugirango bashobore kugira ikindi kintu bageraho".


Ntucikwe, nawe ubu waba umwe  mu begukana impano y'urukundo ya MTN Mobile Money Ltd. yikoreshe aka kanya mu buryo butandukanye nawe ubone aya mahirwe. Kugeza ubu iki kigo kimaze kugira abakiriya miliyoni zirenga 4 mu Rwanda. Uyu mubare uteye ibyishomo nkuko byagaragajwe n'uyu muyobozi. Hari aho yagize ati"Turishimira abantu twakoranye kugeza igihe tugeze uyu munsi tuzakora ibikorwa by'urukundo mu turerere dutandukanye".


Alain Numa niwe wayoboye ibi birori

Yavuze ko bazakorana n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo urukundo rwabo ruve muri MTN Mobile Money Ltd rugere ku bakiriya hirya no hino mu gihugu. Aya mahirwe ntagucike nawe tangira umwaka ukoresha Mobile Money impano z'urukundo zikugereho.


Abakora mu ishami rya MTN Mobile Money bashimiwe akazi gakomeye bakoze 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND