Umukarani Hagenimana Samuel umaze iminsi ari guca ibintu hirya no hino cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ku rugendo rwe rwatwaye imyaka 10 ngo abashe kugura ingorofani ye bwite, uburyo yatangiye acururiza umuntu ibiryo (imvange), akazunguza isambusa n’ibindi.
Hagenima Samuel umugabo w’imyaka 28 w’abana babiri n’umugore
umwe, yavuze ko yageze mu mujyi wa Kigali afite imyaka 18 avuye i Rusizi, akahahurira n’ubuzima
bukomeye bwatangiriye mu gucururiza muri resitora akaza kubivamo akaba umuzunguzayi
akaba ubu ari umukarani.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatangiye agira
ati:” Ndi umukarani hano ku isoko rya Nyarugenge, nsunika ingorofani manuka mva mu mujyi njya Nyabugogo
kwa Mutangana n'ahandi hatandukanye.”
Mu byishimo byinshi akomeza agira ati:”Samuel ni wa wundi nta kintu yigeze ahindukaho urabibona ahantu hose ndatwika kubera ko nahisemo gukora aho kwiba.”
Samuel yashimiye Muberuka Rachid uzwi mu makipe nka Police na Musanze ku izina rya Paul
Pogba, wamufashe amashusho akaba amuhinduriye ubuzima, ati:”Aha mpagejejwe na
kariya gakorwa kanjye nakoze nzi ngo ndi mu kazi gusa byonyine ariko nshiduka
Paul Pogba ampositinze, ubu ngubu nukuvuga ngo ndi ahantu hose, ubu ngubu nicaye aha
no muri Amerika.”
Kubijyanye n’imibereho, uyu mugabo yavuze ko abayeho mu buryo bugoye, ati:”Ubu ngubu tuvugana rero nanjye nari nibereye aho ngaho ndi inoge nta kintu mfite, n’inkweto kuyigura dore byari danje urabona nanjye ubu nambaye akabodaboda gashya.”
Akomeza agira ati:”Mu minsi iri imbere iyo narimfite nzayikuzanira uyirebe
uburyo imeze harimo umuzigo w’umwobo wa danje, narakandagira nkumva nakandagiye
na kaburimbo ariko ibyo ntibincire umwenda, simvuge ngo reka nicare hasi cyangwa
njye kwiba.”
Kugera ku ngorofani ye bwite byamutwaye imyaka irenga
10, abisobanura agira ati:”Kugira ngo mbone iyanjye ngorofani numve ko
ndikwinjiza ibihumbi bitatu, ndumva haciyemo nk’imyaka itatu kuko corona yaje
isanga agakoresho kanjye ngafite.”
Akomoza ku gihe yagereye muri Kigali, yagize ati:”Umujyi
wa Kigali nawujemo cyera ndumva ari mu 2011. Naje ndi hasi byahatari kuko naje nigira muri resitora, nibera La
Fresheur hariya ku Muhima niho nakoreraga resitora y'akavange ngaburira abaturage.”
Yinjira mu mujyi wa Kigali, Samuel yakoreraga amafaranga 500Frw ku munsi, ati:”Ubuzima ni aho ngaho nabutangiriye. Ubwo buzima mbubamo ariko numva ntibumbereye bwiza, ndavuga nti 'rero ubu buzima bwo kuba muri resitora, nyikorera nkanayiraramo, reka nze mbuhindure ndebe ko wenda najya mbona n’igihumbi cyangwa bibiri nkarya 500 nkabika 1500.”
Resitora Samuel yakoragamo yari iy'undi muntu, ati:” Nakoreraga nanjye umuntu mpembwa udufaranga ducye cyane, ibihumbi 15 ni macye cyane ukeneye kugura ipantalo, ishati n'urukweto, resitora nayivuyemo njya mu muhanda gucuruza isambusa. Nafataga indobo izingizi zirimo isambusa nkajya nirirwa nkata ahantu muri Nyabugogo n’isambusa nzamuka aha mu mujyi.”
Nyuma Samuel yaje kwigira inama yo kuva mu by’ubuzunguzayi atangira kwiga ibijyanye
n’ubukarani abigiriwemo inama n’inshuti ye, ati:” Mugenzi ni we wanyegereye
arambwira ati 'rero Samuel urabona twese duturuka i Cyangugu, duturuka kure, shaka
ukuntu wenda wajya uza mu mujyi ahangaha unamenyere umenye ukuntu wajya wikorera imizigo wabona n'ayo 500 aho gucuruza isambusa ngo uzashiduke unafunzwe.”
Yongeraho ati:”Naraje nsanga we afite ingorofani, njyewe
ubwo ninjiye mu gikarani nko mu 2010, nta ngorofani nari ndakagira
ariko ngakoresha kuri iyo ngiyo yiwe yapakira umuzigo yawugeza Nyabugogo agataha nanjye ngahita mfata igikoresho cye kugira ngo ndebe ko nabona icyo 1000, nabanje kugikorera inshuro ebyiri.”
Hagenimana Samuel byamutwaye imyaka igera ku 10 ngo abashe kwigurira ingorofani ye bwite
Hagenimana atangaza ko atigeze yifuza kwiba mu buzima yahoze ashaka icyamubeshaho kivuye mu maboko ye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA HAGENIMANA SAMUEL
TANGA IGITECYEREZO