RFL
Kigali

Comfort People Ministries bakoranye n'Umunyamerika Anthony ESullivan indirimbo ihimbaza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2022 8:26
0


Itsinda ry’abaririmbyi Comfort People Ministries bamenyekanye binyuze mu ndirimbo bakoranye n’umuraperi Jay Polly mbere y’uko yitaba Imana, basohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana bise ‘I praise Lord’ bakoranye n'Umunyamerika w’umunyamuziki Anthony ESullivan.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko mu Kinigi ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Anthony abarizwa, hanyuma arahuzwa.

Anthony ni umuhanzi akaba Producer utuye muri Leta ya California muri Amerika. Umushinga w’iyi ndirimbo watangijwe na Perezida wa Comfort People Ministries wasabye Anthony ko bakorana indirimbo ihimbaza Imana maze arabimwemerera.

Yari inkuru nziza ku baririmbyi b’iri tsinda kumva ko bagiye gukorana n’umuhanzi Mpuzamahanga, biyemeza kwitanga uko bashoboye kugira ngo izakorwe.

Niyo ndirimbo ya mbere Anthony akoranye n’abahanzi bo mu Rwanda. Amajwi y’iyi ndirimbo akimara gukorwa, Comfort Ministries begereye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere (RDB) babasaba uruhushya rwo gufatira amashusho ahabereye umuhango wo Kwita Izina.

Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimye Jean Damascène yabwiye INYARWANDA ati “Twagejeje igitekerezo kuri RDB nk’abantu bagiye gukorana n’umunyamahanga kandi yifuza ko yabonamo umuco wa Afurika. RDB twayisabye ko twakorera ahabereye Kwita izina mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi barabitwemereye nk'abana b'abanyarwanda. Turabashimira ku bufatanye batugaragarije.”

Damascène avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ari yo ntangiriro yo kwagura umuziki ku rwego Mpuzamahanga.

Uyu muyobozi avuga ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira Imana no kudacika intege nyuma y’uko Jay Polly bakoranye indirimbo yitabye Imana.

 Ati “Iyi ni indirimbo nk’umuryango Comfort People Ministries twifuje gushimira Imana. Kandi nyuma y’ibihe bitoroshye twaciyemo mu 2021 tukabura umuvandimwe Tuyishimire Joshua (Jaypolly) tumwifuriza kuruhukira mu mahoro.”

“Byatumye dutekereza cyane twumva tudakwiye gucika intege ahubwo iki ari igihe cyo gushima Imana mu ijambo twasanze mu Ibyahishuwe 19:5 hagira hati ‘Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe namwe abayubaha aboroheje n'abakomeye.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozweho na ba Producer babiri bo mu Rwanda Bob Pro ndetse na Joshua ariko irangirizwa muri Amerika na Producer Mario de Santo wo muri Brazil.

Ni mu gihe mu buryo bw’amashusho (Video) yakozwe n’itsinda rya Bless World Music riyobowe na Sinta Grades.  Itsinda rya Comfort People Ministries ryasohoye amashusho y’indirimbo bise ‘I praise Lord’ bakoranye n'Umunyamerika Anthony ESullivan  



Comfort People Ministries bashimye Anthony na RDB yabahaye aho gukorera amashusho y’iyi ndirimbo ihimbaza Imana

 

Anthony ESullivan asanzwe ari Producer muri Amerika akaba n’umunyamuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I PRAISE LORD’ YA COMFORT PEOPLE MINISTRIES NA ANTHONY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND