Itsinda ry’abaririmbyi Comfort People Ministries bamenyekanye binyuze mu ndirimbo bakoranye n’umuraperi Jay Polly mbere y’uko yitaba Imana, basohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana bise ‘I praise Lord’ bakoranye n'Umunyamerika w’umunyamuziki Anthony ESullivan.
Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, yafatiwe mu bice
bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko mu Kinigi ndetse no muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika aho Anthony abarizwa, hanyuma arahuzwa.
Anthony ni umuhanzi akaba Producer
utuye muri Leta ya California muri Amerika. Umushinga w’iyi ndirimbo watangijwe na
Perezida wa Comfort People Ministries wasabye Anthony ko bakorana indirimbo
ihimbaza Imana maze arabimwemerera.
Yari inkuru nziza ku baririmbyi b’iri
tsinda kumva ko bagiye gukorana n’umuhanzi Mpuzamahanga, biyemeza kwitanga uko
bashoboye kugira ngo izakorwe.
Niyo ndirimbo ya mbere Anthony
akoranye n’abahanzi bo mu Rwanda. Amajwi y’iyi ndirimbo akimara gukorwa, Comfort Ministries begereye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere (RDB) babasaba
uruhushya rwo gufatira amashusho ahabereye umuhango wo Kwita Izina.
Umuyobozi wa Comfort People
Ministries, Ndayishimye Jean Damascène yabwiye INYARWANDA ati “Twagejeje
igitekerezo kuri RDB nk’abantu bagiye gukorana n’umunyamahanga kandi yifuza ko
yabonamo umuco wa Afurika. RDB twayisabye ko twakorera ahabereye Kwita izina mu
karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi barabitwemereye nk'abana b'abanyarwanda.
Turabashimira ku bufatanye batugaragarije.”
Damascène avuga ko amashusho y’iyi
ndirimbo ari yo ntangiriro yo kwagura umuziki ku rwego Mpuzamahanga.
Uyu muyobozi avuga ko bakoze iyi
ndirimbo mu rwego rwo gushimira Imana no kudacika intege nyuma y’uko Jay Polly
bakoranye indirimbo yitabye Imana.
Ati “Iyi ni indirimbo nk’umuryango Comfort People Ministries twifuje gushimira Imana. Kandi nyuma y’ibihe bitoroshye twaciyemo mu 2021 tukabura umuvandimwe Tuyishimire Joshua (Jaypolly) tumwifuriza kuruhukira mu mahoro.”
“Byatumye dutekereza cyane twumva
tudakwiye gucika intege ahubwo iki ari igihe cyo gushima Imana mu ijambo
twasanze mu Ibyahishuwe 19:5 hagira hati ‘Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime
Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe namwe abayubaha aboroheje n'abakomeye.”
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozweho na ba
Producer babiri bo mu Rwanda Bob Pro ndetse na Joshua ariko irangirizwa muri
Amerika na Producer Mario de Santo wo muri Brazil.
Ni mu gihe mu buryo bw’amashusho (Video) yakozwe n’itsinda rya Bless World Music riyobowe na Sinta Grades. Itsinda rya Comfort People Ministries ryasohoye amashusho y’indirimbo bise ‘I praise Lord’ bakoranye n'Umunyamerika Anthony ESullivan
Comfort People Ministries bashimye Anthony na RDB yabahaye aho gukorera amashusho y’iyi ndirimbo ihimbaza Imana
Anthony ESullivan asanzwe ari
Producer muri Amerika akaba n’umunyamuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I PRAISE LORD’ YA COMFORT PEOPLE MINISTRIES NA ANTHONY
TANGA IGITECYEREZO