N’ubwo kurengera ibidukikije bireba buri wese ariko iyo bigeze ku bahanzi biba umwihariko, kuko imiterere y'ikirere n’imimerere y'ahantu bibafasha kujya mu nganzo (guhanga).
Ibidukikije ni ubuzima bwa buri wese, kandi kubirengera bikaba ari ukurengera ikiremwamuntu nacyo kiri mu bidukikije
Nk’uko biri muri Politike y'Igihugu,
Abaturarwanda basabwa gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije mu buryo bwose
bushoboka.
Haba guca imirwanyasuri, gutera ibiti
bivangwa n'imyaka, gukoresha Gaz cyangwa Biogaz n’ibindi birondereza ibicanwa.
Hari amategeko arengera ibidukikije
kubyangiza anagaragaza ibihano arimo nk'igifungo no gucibwa ihazabu.
Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo
zitandukanye, avuga ko abahanzi bakwiye gufata iya mbere mu kurengera
ibidukikije kuko ari byo bituma babona akayaga keza kabafasha kujya mu nganzo.
Uyu muhanzi agaragaza ko ibidukikije bifasha
umuhanzi kujya mu nganzo atuje, bityo bikamufasha gukora igihangano gifite
ireme.
Agatanga urugero rw’uko byinshi mu
bikoresho bikoreshwa haba muri muzika, sinema, ubugeni n’ahandi byose bikomoka
ku bidukikije.
Intore Tuyisenge yabwiye INYARWANDA
ko akenshi indirimbo ze azandika ari mu nzira agenda cyangwa ari mu ishyamba, kuko ‘bimfasha gutekereza neza no guha umwanya uhagije icyo gihangano’.
Agakangurira bagenzi be gukangurira
abafana n’abakunzi b’umuziki kurengera ibidukijije. Ati “Nk’abantu tuvuga
tukumvwa na benshi cyangwa dukurikirwa na benshi, ni ngombwa ko ubu butumwa
tubugeza ku bakunzi bacu n'ab'ibihangano byacu, kugira ngo dufatanye urugamba rwo
kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.”
Uyu muhanzi avuga ko mu rwego rwo
gutanga umusanzu we mu kurengera ibudukije yakoze indirimbo yise ‘Turengere ibidukikije’ , igamije gushishikariza abantu kurengera ibidukikije no guhangana
n'imihindagurikire y'ibihe.
Ni indirimbo yasohotse mu buryo
bw'amajwi n'amashusho, ikaba yarafatiwe ahantu hatandukanye hirya no hino mu
turere.
Nyuma yo kubona ko ibidukikije
bikomeje kwangizwa kandi bifatiye runini ikiremwa muntu, Tuyisenge avuga ko yahisemo
gukora indirimbo ishishikariza abaturage kurengera ibidukikije.
Kubifata neza no kubyongera aho bitari
hagamijwe guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kuko uko bwije n’uko bukeye ‘tubona
ibihe bigenda bihindagurika cyane kandi kubera ibikorwa bya muntu byangiza ibidukikije.’
Iyi ndirimbo inagamije kwereka abantu uko bafata neza ubutaka kugira ngo budatwarwa n'isuri, ahubwo bakabuteraho ibiti bivangwa n'imyaka bityo Tuyisenge yasabye abahanzi gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije kuko ari byo bituma babona ‘akayaga keza kadufasha kujya mu nganzo’
Tuyisenge avuga ko kwangiza
ibidukikije ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko abantu bakwiye
kubyitondera
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘TURENGERE IBIDUKIKIJE’ YA INTORE TUYISENGE
TANGA IGITECYEREZO