RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda igiye gutora umukobwa uhiga abandi mu bwenge "Lady Vivid UR"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2022 15:53
0


Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera [Ahahoze hitwa KIE)], yateguye amarushanwa azasiga hamenyekanye umukobwa uhiga abandi mu bwenge n’umuco yiswe “Lady Vivid UR.”



Ni ku nshuro ya mbere aya marushanwa agiye kubera muri Kaminuza y’u Rwanda. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 azabera mu Ishami rya Remera, ariko umukobwa uzatorwa azaba ahagarariye amashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rizazenguruka mu mashami icyenda (9) ya Kaminuza y’u Rwanda, umukobwa utsinze akaba ari we uhabwa ikamba rya ‘Lady Vivid UR’.

Iri rushanwa riri gutegurwa n'itsinda ry'abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Remera binyuze muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere abakobwa n'uburinganire, iyobowe na Shima Marie Denise kuva muri Kamena 2021.

Kuva yatorerwa izi nshingano yagaragaje icyuho mu buyobozi bw’amashuri muri Kaminuza, aho usanga umubare munini w’abahungu ari bo batorerwa kuyobora ishuri. Rimwe na rimwe agatekereza ko hari ‘itegeko rivuga ngo umuyobozi w’ishuri agomba kuba ari umuhungu’.

Uyu mukobwa avuga ko Kaminuza yigamo abahungu n’abakobwa baba batsinze neza, ariko ugasanga ‘abo bakobwa batsinze neza nta kindi kintu bahagarariye muri Kaminuza nyamara abahungu bayoboye ‘association’ zose zo muri Kaminuza’.

Shima Marie Denise yabwiye INYARWANDA ko aha ari ho yakuye igitekerezo cyo gutegura irushanwa rizajya rihuza abakobwa, hagamijwe kubatinyura kwinjira mu myanya y’ubuyobozi no kubereka ko nabo bashoboye, bagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa sosiyete.

Ati “Buri kintu cyose gikorerwamo hariya ni umuhungu, ariko se kubera iki umukobwa we atafata izo nshingano? Kubera iki umukobwa we atamenya ko hari ibibazo biri ahantu ari kandi ashobora kugira uruhare mu kubikemura?”

Ni igitekerezo avuga ko yagaragarije komite muri Nzeri 2021. Ati “Ni uko igitekerezo cyaje. Kubera ko mba muri komite y’abanyeshuri bayoboye abandi ndakibaganiriza, baragishyigikira ni uko komite yahise igitegura gutyo.”

Shima akomeza avuga ko iri rushanwa ari ikiraro umukobwa azifashisha mu kugaragaza icyo ashoboye. Ati “Iri rushanwa rije gufasha umwana w’umukobwa, rije kumuha aho kuvugira, aho kugaragariza ko ashoboye. Kaminuza ntabwo yigeze ivuga ngo umukobwa turamusigaza inyuma ahubwo yisigaje inyuma.”

Uyu mukobwa yavuze ko iri rushanwa ritazita ku bwiza, ahubwo rishingiye ku bwenge n’umuco, ari nayo mpamvu n’abafite ubumuga bemerewe kwitabira.

Ati “Si uko abakobwa bo muri Kaminuza atari beza […] cyane ko iyo bajya kubahitamo ngo baze kwiga muri Kaminuza ntabwo bareba ibintu by’ubwiza, bareba ubwenge, kandi bakahagera ugasanga barita cyane ku ikayi, ese kuki ubwo bwenge batabukoresha mu guteza imbere aho batuye?”

Yavuze ko Akanama Nkemurampaka kazifashishwa muri iri rushanwa kazahitamo umukobwa gashingiye ku mushinga ubyarira inyungu sosiyete, uburyo abasha kuwusobanura akanagaragaza uko uzashyirwa mu bikorwa kandi mu buryo bworoshye.

Ni umushinga avuga ko ugomba kuba wubakiye ku buzima rusange n’imyigire. Akavuga ko n’abakobwa babyaye bemerewe kwitabira iri rushanwa. Denise avuga ko iri rushanwa baryitezeho gutinyura abakobwa no kwiyumvamo inshingano zo gukemura ibibazo no gutanga ibisubizo.

Mu minsi iri imbere, hazatangazwa uko abakobwa bazatangira kwiyandikisha muri iri rushanwa, igihe cy’amajonjora n’uko irushanwa rizakorwa kugeza rirangiye.

Ikindi ni uko hazanatangazwa ibihembo ku bakobwa bane bazatsinda: Umukobwa uzegukana ikamba rya ‘Lady Vivid UR’, igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri n’igisonga cya Gatatu.

Denise avuga ko bazakora iri rushanwa bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi ko umukobwa uzitabira agomba kuba yarafashe doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19.

Abakobwa 10 nibo bazajya mu mwiherero (Boot Camp) w’iminsi ibiri kuva ku wa 17-19 Gashyantare 2022. Ni mu gihe umukobwa uzegukana ikamba n’ibisonga bye bine azamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2022.

Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yitabire ‘Lady Vivid UR’

1. Agomba kuba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.

2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 y’amavuko na 35 y’amavuko.

3. Kuba afite umushinga ubyarira inyungu sosiyete mu buzima rusange n’imyigire.

4. Agomba kuba avuga neza zimwe mu ndimi zikoreshwaga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC). 

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera, Shima Marie Denise uri gutegura ‘Lady Vivid UR’, yavuze ko abanyeshuri bo mu yandi mashami bemerewe kwitabira igikorwa cyo gutora uhiga abandi ariko ko batemerewe guhatana 

Shima Marie Denise uri gutegura ‘Lady Vivid UR ari kumwe na Niyonkuru Jean D’amour Ushinzwe imigendekere y’iri rushanwa, akaba anashinzwe itangazamakuru muri Kaminuza 

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND