RFL
Kigali

Umuziki nyarwanda uzafwata ute mu 2022 mu mboni z'abawukunda n'abawukurikirana umunsi ku munsi?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2022 8:03
1


Ishusho y'umuziki nyarwanda ubaze mu myaka itanu itambutse, ni urugero rwiza rw'intambwe nziza abahanzi ndetse n'ababa mu myidagaduro umunsi ku munsi bakwiye kwishimira ariko ntibirare kuko urugendo rukiri rurerure.



Mu bihe bitandukanye hari benshi bagiye baharanira kuzamura no guteza umuziki imbere ariko bagasa nk'abari kumena amazi ku rutare kuko ntabwo batindaga ahubwo bavagayo ubutareba inyuma.

Benshi mu bashoramari bakomezaga gushinjwa guteza izindi nzego imbere ndetse zigatera imbere mu buryo bugaragara ariko ibijyanye n'umuziki ndetse n'ibiwukomokaho bikarenzwa ingohe.

Mu majwi y'abahanzi bakundaga kumvikana bashinja abashoramari kubazanira abahanzi b’abanyamahanga ariko bakabura aho bamenera ngo bakorane kubera kudakora umuziki mwiza ndetse uri ku rwego isoko rikeneye.

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki baganiriye na INYARWANDA bavuze ko uyu mwaka ari uw’ibikorwa Covid 19 yaza itaza, uburemere n’ubushake abahanzi nyarwanda batangiranye bagomba kwereka Isi ko mu Rwanda naho hari umuziki mwiza.

Mu byo bahurizagaho bigendanye n’uburyo uyu mwaka watangiye, buri muhanzi utarasohoye indirimbo yasaga n’ufite ikimwaro kubera ko bamutanze.

Bamwe mu bahanzi batanga icyizere;

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope uherutse no guhabwa igihembo cyo guteza umuziki imbere nyuma y’ibindi bitandukanye yahawe, yavuze ko uyu mnwaka abantu bazamenya umuziki nyarwanda uwo ariwo.

Muri iki kiganiro Patycope yavuze ko urebeye ku bahanzi bose utavuze uyu n'uyu imbaraga batangiranye, ukareba imishinga bafite muri studio kandi waganira na bo ugasanga ibikorwa bari gutekereza ari binini, uhita wumva nta kabuza icyo abantu bakwitega uyu mwaka.

Yagize ati’’ Uyu mwaka ni umwaka w’ibikorwa ku muziki nyarwanda unarebeye ku bikorwa abahanzi batangiranye, abenshi ni inshuti zanjye, iyo urebye ibikorwa bafite muri studio, ibyo bari kubara mu bihe by’impeshyi n’ibikorwa bafite muri rusange uhita ubona ko umuziki nyarwanda ugiye guhindura isura muri uyu mwaka.’’

Patycope yavuze ko uyu mwaka hitezwe byinshi mu muziki nyarwanda

Patcyope yavuze kandi ko ibikorwa biri muri uyu mwaka nabyo bizivugira birimo ibyabanjirije ibindi biri munzira, harimo nk’umuzingo wa The Ben ndetse n’undi wa Yvan Buravan uzaba mu mpeshyi n’ibindi bikorwa binini bizatuma bumva neza uburyohe bw’umuziki nyarwanda.

Ni benshi baganiriye na InyaRwanda ndetse bakaba bahurije kukuba babona muri uyu mwaka n’ibihembo bizatangwa muri Afurika harimo ibiziharirwa n’abanyarwanda ariko ngo nibakataza mu gukora bagakora bashyizeho umwete ndetse bakagira inyota y’icyo bashaka.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, arazwi cyane mu myidagaduro imbere mu gihugu, asanzwe ategura ibitaramo ndetse agira uruhare mu gutuma abahanzi y’aba ababanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baririmba mu Rwanda, akanagira uruhare runini mu muziki wabo bitewe n’ibitaramo ategura.

Yatangaje ko ari byo ndetse ari ukuri umuziki w’u Rwanda ariwo uzatanga icyerecyezo cy’iyindi miziki muri Afurika bitewe n’uburyo ndetse n’imbaraga abahanzi nyarwanda bazakorana kugira ngo bayobore.


Bamwe mu b'ikiragano gishya bo kwitega

Yagize ati’’Nibyo koko bizakunda ndetse bizanashoboka urebye mu mibare ndetse n’ibigaragarira amaso y’abantu, uburyo umuziki usigaye umeze utandukanye n’undi uwo ariwo wose wo mu bihe bya mbere.’’

Si uyu mwaka gusa ariko aho bigeze byagaragaye ko yaba impano nshya, abahanzi batangiye umuziki ndetse n'abakiwurimo bawukurikiranira hafi bafitiye amatsiko igihe kiri imbere kuko umuziki uzaba uyoboye Afurika.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • my name is jean1 year ago
    Murakoze cyane nkabantu bafite impano nintego mutwongere imbaraga zo gukora cyane umuziki nuwubahwe





Inyarwanda BACKGROUND