RFL
Kigali

Itangazo rya cyamunara ku mutungo utimukanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2022 10:06
0


Kugira ngo harangizwe icyemezo cy'umwanditsi mukuru Ref. No: 021-111246 cyo kuwa 15/12/2021, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Me. Buregeya Aristide, uwashinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 16/01/2022 saa yine za mu gitondo azakomeza kugurisha muri cyamunara binyuze mu ikoranabuhanga ikibanza kirimo inzu igeretse gifite UPI: 2/08/12/05/7594 gifite ubuso bungana na 404 M2 giherereye mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca. Agaciro kayo kari ku isoko kangana na Miliyoni 96,054,000 Frw.

Ushaka gupiganwa atanga ibiciro anyuze ku rubuga: www.cyamunara.gov.rw rw'inyandikompesha zirangizwa ari na rwo cyamunara iberaho.

Upiganwa agomba gutanga 5% by'agaciro k'iyo nzu nk'ingwate y'ipiganwa angana na Miliyoni 4,802,700 Frw kuri konti; 00040-06965754-29 yitwa MINIJUST AUCTION FUNDS iri muri Banki ya Kigali. Ibiciro by'abapiganwe bizatangazwa tariki ya 23/01/2022 saa yine za mu gitondo.

Kuwa 23/01/2022 nihataboneka umuguzi cyangwa ababyemerewe bakanga ibiciro, ipiganwa rizakomeza kuwa 25/01/2022, ibiciro bitangazwe kuwa 01/02/2022 saa yine (10H00). Kuri uwo munsi uwatanze igiciro gisumba ibindi ni we uzemezwa ko yatsinze muri cyamunara.

Gusura uwo mutungo bizakorwa guhera tariki ya 17 Kugeza tariki ya 22/01/2022 guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugooba. 

Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara tekefone ikurikira; 0788760437/0788532330

Bikorewe i Kigali kuwa 16/01/2022

Me. Buregeya Aristide ushinzwe kugirisha ingwate ni we washyize umukono kuri iyi tangazo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND