RFL
Kigali

Ibyagufasha kwirinda umutwe udakira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2022 9:52
0


Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu, dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo.



Ni iki gitera umutwe udakira?

Kurwara umutwe biba bigaragaza ko mu mubiri hari ikitagenda neza. Kubura amazi mu mubiri, kunanirwa, indwara z’amaso ni bimwe mu bitera umutwe muri rusange. Kuwurwara bihoraho, bishobora guturuka kuri imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zikurikira:

Kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke

-Indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga

-Ibibyimba ku bwonko

-Gukomereka bikagera ku bwonko

-Gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe. Aha bivuze gukoresha iyi miti iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa irenze icyenda mu kwezi

N’ubwo izi ari zo mpamvu nyamukuru zitera umutwe udakira, hari ibyongera ibyago byo kurwara uyu mutwe udakira. Muri byo twavuga:

-Guhangayika

-Kwiheba no kwigunga

-Kudasinzira neza

-Kugona

-Umubyibuho ukabije

-Gukoresha ikawa cyane cyangwa ibirimo ikawa

Ingaruka

Kurwara umutwe udakira bigendana n’izindi ngaruka zinyuranye harimo kwiheba no kwigunga, guhangayika, kubura ibitotsi, n’ibindi bifata imitekerereze.

Ni gute wakirinda?

N’ubwo hari ibiwutera bidashobora kwirindwa, ariko hari ibyo wakora ukirinda uyu mutwe udakira.

Irinde ibiwugutera: ushobora kuvuga ngo ntiwabimenya ariko ubikurikiranye wabimenya. Uko urwaye umutwe andika igihe wagufatiye, icyo wari uri gukora, aho wari uri ndetse n’igihe wamaze ukurya. Ibi bizagufasha kumenya ikibigutera

Irinde gukoresha imiti cyane. Nk’uko hejuru byavuzwe, gukoresha imiti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka. Gufata imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru byirinde.

Ruhuka usinzire bihagije. Umuntu mukuru akenera byibuze amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi yo gusinzira. Niba bigukundira gira isaha yo kuryama idahinduka bizagufasha.

Ntugasimbuke amafunguro. Fata amafunguro kandi arimo intungamubiri ku masaha adahinduka. Niba ubyibushye fata amafunguro agufasha gutakaza ibiro, wirinde ibitera umutwe nk’ikawa cyangwa ibyo kunywa ibonekamo.

Kora siporo. Siporo ni kimwe mu bigufasha kurwanya ibyago byo kurwara umutwe. Gutwara igare, koga, kugenda n’amaguru ni bimwe mu byagufasha.

Irinde cyangwa ugabanye stress. Bumwe mu buryo bukurinda stress harimo meditation, kuganira n’uwo wisanzuyeho, koroshya ubuzima, kugira gahunda mu byo ukora …

Gabanya ikawa. N’ubwo imwe mu miti ivura umutwe habaho irimo caffeine (nka Panadol extra), ariko nanone ikawa ishobora gutera umutwe yo ubwayo. Gerageza ugabanye ikawa mu mafunguro yawe ya buri munsi.

Src:www.Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND