Akeza Elisie Rutiyomba akomeje kunamirwa n’ibihumbi by’abantu nyuma y’urupfu rwe rwashenguye benshi n’abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe babiri bagatabwa muri yombi, nyamara ariko hari abakomeje gukoresha amashusho atari yo, y’undi mwana nawe wasubiyemo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.
Mu gihe benshi bakomeje gufata mu mugongo umuryango wa
Akeza Elisie no kumuha icyubahiro bamwifuriza kuruhukira mu mahoro, mu mashusho
ari kwifashishwa ku mbuga nkoranyambaga hari abari gukoresha n’atari yo y’undi
mwana bajya gusa nawe waririmbye indirimbo ‘My Vow’.
Umwana witabye Imana akaba ari Akeza Elisie Rutiyomba
wamamaye mu mashusho mato y’amasegonda cumi n’arindwi (17s) asubiramo indirimbo
‘My Vow’, muri aya mashusho akaba agaragara nk’uwiyogoshesheje, yambaye ipantaro y’irosa iriho udushushanyo twinshi n’umupira
w’ubururu bwerurutse, ushushanyije agapupe imbere kambaye amarinete.
Ahagaze ku itapi y’umutuku imbere y’umuryango wa kaki yerurutse,
iruhande rwe hari intebe ya purasitike y’ubururu bwijimyemo.
Mu gihe undi mwana bari mu kigero kimwe benshi bari
kumwitiranya nawe, wanasubiyemo indirimbo ya Meddy agaragara mu mashusho y’amasegonda
mirongo itatu (30s), ayiririmba yicaye mu ntebe z’imisego anafite undi mu ntoki,
asutse imisatsi, afite amaherena ku matwi, yambaye n’umupira w’imbeho, inyuma
ye hari itara n’intebe zifite ibara rya kaki irabagirana.
Yaba Akeza witabye Imana n’umwana bari kubitiranya, bose
bakaba ari abana bakomeje kugenda bishimirwa ku mbuga nkoranyambaga basubiramo
indirimbo ‘My Vow’.
Bakaba ariko batandukanye bityo rero abakomeza kwifuriza
Akeza Elisie Rutiyomba iruhuko ridashira no kwifatanya n’abasigaye mu kababaro
bakaba bagakwiye gukoresha amashusho ya nyayo.
Amashusho asa gutya niyo Akeza Elisie Rutiyomba agaragaramo asubiramo indirimbo 'My Vow'
Uyu ni undi mwana nawe wasubiyemo 'My Vow' ariko si we witabye Imana
Babiri bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje
TANGA IGITECYEREZO