RFL
Kigali

Yamwise umwami! The Ben yaryohewe n’indirimbo ya Bruce Melodie wigeze kumwijundika-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/01/2022 10:08
0


Mu masaha make ashize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hasakaye amashusho ya The Ben yaryohewe n’indirimbo ya Bruce Melodie wanayisangije abamukurikira maze akamwita umwami Ben.



Nyuma y’uko Bruce Melodie ayisangije abamukurikira, abantu benshi barimo Ally Soudy, n’umunyamakuru Kalex wanasohoye ikiganiro yagiranye na The Ben, bakozwe ku mutima n’ibyo uyu muhanzi akoze maze bandika bavuga ko umuziki nyarwanda ari ibi ukeneye.

Mbere ho gato y’uko Bruce Melodie asangiza abamukurikira aya mashusho, The Ben yari yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze maze abwira abantu ko iyi ndirimbo “Izina” ya Bruce Melodie ari nziza.

Mu gihe Bruce Melodie yabonaga ayo mashusho, nawe yahise yerekana amarangamutima ye maze ayasangiza abantu kuri konti ye ya Instagram, yaba ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe ndetse n’aho asanzwe abushyira bugatinda.

Bruce Melodie utabashije guhisha amarangamutima ye, yanditse agira ati’ “Umwami Ben’’ mu kwandika ayo magambo yakoresheje akamenyetso k’amaboko abiri, amwereka ko aciye bugufi n’akandi k’umutima kerekana urukundo.

Nyuma y’ubwo butumwa, bwakurikiwe n’ubw’abantu batandukanye ndetse n’abazwi mu myidagaduro barimo umunyamakuru Ally Soudy wavuze ko The Ben avuga ibyo akora, anashishikariza abandi ko uku ariko byagakwiye kugenda.

Byagenze gute kugira ngo Bruce Melodie abe igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumvikana mu majwi ashyiramo abahanzi babiri? Ubundi ayo majwi yari ameze gute yatumye biba ibicika ku mbuga nkoranyambaga?

Ni amajwi yumvikanagamo umuyaga n’amajwi y’imodoka iruhande rwa Bruce Melodie, avuga adategwa, adashyira ikiruhuko mu byo avuga. Ibindi akabivuga mu ijwi rirenga atumvikanisha neza icyo ashaka kuvuga. Mbese mu buryo bw’amarenga.

Bruce Melodie yakozwe ku mutima n'ibyo The Ben yamukoreye, amwita umwami

Bruce Melodie yatangiraga avuga ko igihe kigeze kugira ngo ibintu bisobanuke, kuko atumva kimwe n’abantu bamugereranya n’abandi bahanzi. Ati “Kuko, iki ni igihe cyanjye erega. Ntabwo ari ibintu byo kwikina. Kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”

Melodie yavugaga ko ntawe ukwiriye kumugereranya n’abandi bahanzi kuko bo “ari abanebwe babi”. Agashimangira ko ari umukozi uhora asohora indirimbo, mu gihe abandi bahanzi atavuze mu izina “basohora akaririmbo kamwe mu mwaka.” Ati “icyamamare ndakora.”

Uyu muhanzi yumvikanishaga ko nta kintu na kimwe ahuriyeho “na bariya batipe [Ntavuga amazina yabo]”. Ati “Njyewe mba numva binambabaje iyo uvuze ngo nkwiii runaka na runaka [Ni babiri ashaka kuvuga].”

Bruce Melodie avuga ko abo bahanzi atifuje kuvuga ‘bafite abantu bahora babavugira ku mbuga nkoranyambaga’. Nyamara nta gikorwa bafite hanze aha!

Aya majwi akimara gusohoka, abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuze ko Bruce Melodie yishongoraga kuri The Ben no kuri Meddy bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abandi babarizwa hanze y’Igihugu.

The Ben yashishikarije abantu kureba indirimbo nziza ya Bruce Melodie

Abantu batandukanye barimo abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, batangiye kuvuga ko Bruce Melodie yarengereye, abandi bavuga ko yavuze ‘ukuri kuryana’ kuko ari we muhanzi uhagaze neza mu muziki muri iki gihe.

Gusa ibi byakozwe n'aba bahanzi bombi bifite icyo bivuze mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu muziki, cyane cyane bitewe n'uburyo bafatwaga mu mboni z'ababakurikirana bavuga ko badacana uwaka.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IZINA YA BRUCE MELODIE AHERUTSE GUSOHORA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY THE BEN YAKORANYE NA DIAMOND










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND