Umuntu ashobora kwibaza niba koko ubwenge bw’umwana buvukanwa cyangwa niba hari igikorwa kikabasha kubuvumbura. Ni byo koko hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kwagura ubwenge bw’umwana ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.
Kwagura ubwenge bw’umwana ni igikorwa kiba kigomba gukorwa cyane cyane n’umubyeyi, rero nk’umubyeyi we uba ugomba gufasha umwana mu mikurire n’imitekerereze y’ubwonko bwe. Hari uburyo butandukanye umubyeyi aba agomba gukoresha kugira ngo umwana abashe kugira ubwenge bwagutse mbere y’uko agera mu maboko y’undi wese ashobora gutekereza ko azamufasha kubwagura.
Muri ibi
harimo ibyo ushobora gusanga ushobora kuba ukora ariko hakaba hari n’ibyo
usabwa kongera mu byo wakoraga umwana wawe akaba yabasha kwaguka no gukura neza
hamwe hatabonwa n’abantu (Mu ntekerezo).
1.Gusoma
Gusoma ni bimwe mu bikangura ubwenge bw’umwana, na
cyane ko mu gusoma, umwana abasha kuhungukira ubumenyi burimo kumenya
ururimi, bikamufasha kumenya guhanga udushya. Umwana ashobora gusoma cyangwa
gusomerwa ibinyamakuru, ibitabo bivuga ku mateka cyangwa ku buzima, n’ibindi
bitandukanye. Bimutegura neza kuzaba umuhanga mu ishuri, ndetse bigatuma amenya
kwita ku bintu cyane no kuzirikana.
2.Gukina imikino
Gukina n’umwana nabyo biri mu bimufasha kwaguka mu
bwenge. Hari imikino imwe n’imwe ifasha ubwenge gukoresha ubwongo cyane iboneka,
iyo mikino hari iyo mushobora gukina muri kumwe cyangwa iyo umwana yakina ari
wenyine yifashishije telefone cyangwa
mudasobwa. Uretse no kubana, n’abantu bakuru hari imikino bakina ibasaba
gutekereza cyane bityo ikagira uruhare mu kwaguka k’ubwonko.
3.Kubereka
filime zisanzwe
Mu rwego rwo gufasha abana kuruhuka, umubyeyi akwiriye
kubafasha kureba filime zitandukanye ziri no mu bituma ubwonko bwabo bwaguka
cyane bakabasha kumenya ibyari byihishe amaso yabo. Filime ziri mu bishimisha
abana bityo kuba yazireba ari no kwiga ni inyungu kuri we. Hari filime zagenewe
abana ku buryo byoroha kuzisangamo no kuzigiramo.
4.Kubashyira mu
biganiro mpaka bijyanye n’ubuzima
Abana baba basabwa gutanga ibitekerezo mu biganiro byo
mu rugo ariko byerekeye ubuzima. Ibi bizatuma biyungura ubumenyi cyane cyane
kuri bo ubwabo.
Inkomoko: Kidsages
TANGA IGITECYEREZO