RFL
Kigali

Nyamasheke: Mwalimu Lucienne ufite ubumuga bw'amaguru yombi arasaba inkunga ya Miliyoni 4 Frw yo kwivuza akabasha gukomeza kurerera igihugu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/01/2022 17:16
0


Mwalimukazi witwa Nyirangirinshuti Lucienne, arasaba buri wese ufite umutima w’impuhwe ko yamufasha akabona Miliyoni enye Frw yo kwivuza uburwayi bw’amaguru bwamufashe mu 2008.



Uyu mubyeyi w’abana bane umaze imyaka 20 ari Mwalimu, yigishije igihe kinini mu kigo cyitwa St Paul Karengera Catholic, gusa kuri ubu ntabwo ri gukora umwuga we kubera uburwayi bwamurembeje. Atuye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba.  

Yavuze ko imitungo yose yamushizeho kuko kuva muri 2008 ubwo yafatwaga n'ubu burwayi, ntako atagize ngo yivuze, akaba yaragiye ahashoboka hose hajyanye n’ubushobozi bwe bakamubwira ko akeneye ubuvuzi buri ku rundi rwego.


Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Mwalimu Nyirangirinshuti Lucienne yagize ati: “Amagufwa y’amatako yose yaramunzwe kandi byarizanye ku buryo ntashoboraga kugenda ahubwo banteruraga cyangwa se aho mboneye akagare nkakicaramo nkabasha gusunika iminsi. Kuri ubu uko biri kuko nagerageje uko nshoboye naka inguzanyo ahashoboka hose mbasha kwivuza itako rimwe bararibaga bashyiramo akuma ubu mbasha kugendera ku mbago ebyiri ariko ko karakandagira bucye bucye. Murumva ko mbonye ubundi bushobozi nasubirayo bakambaga n’aka kandi nkareba ko nibura umusonga wakoroha”.

Uyu mubyeyi avuga ko muri uku kwivuza, yagurishije imitungo yari afite, asaba inguzanyo mu bigo by’imari ngo na n’ubu akaba acyishyura kugira ngo arebe ko yakira. Gusa ngo aho bigeze nta bushobozi na mba yabona ari na yo mvano yo kwiyambaza buri wese wakumva amugiriye impuhwe anazigiriye abana b’Igihugu yigisha kuko yumva agishoboye kurerera Igihugu mu gihe amaguru ye yaba yongeye gukandagira neza.

Ati: “Uku uri kumbona nivuje mu bitaro bya Kibogora ariko aka kuma kaguriwe i Kigali. Kugira ngo mbone akandi rero kajya mu rindi tako ni aha buri wese kuko njye ntegereje Imana yonyine nta kindi nirengeje”.

Nk’umukozi wa Leta ndetse ufite aho abarizwa, yabajijwe niba hari ubufasha yaba yarahawe n’inzego kuva ku Kigo kugera ku Karere, asubiza ko abifashijwemo n’ikigo akoraho n’Umurenge, bigeze kugerageza gusaba ubufasha ku Karere ariko ngo bishoboke ko ubutumwa butabagezeho.

Ati “Icyo gihe ku Murenge bagombaga kwandikira Akarere kacu ka Nyamasheke bansabira ubufasha ariko bishoboke ko ubwo butumwa butagezeyo. Gusa mbere yaho ubwo nari mu Bitaro i Kibogora, imodoka y’Akarere niyo yamfashije kugera mu rugo. Gusa kuri ubu baramutse bandwanyeho byamfasha”.

Mu gushaka kumenya niba hari icyo Akarere ka Nyamasheke kaba kiteguye gufasha uyu mwarimukazi, Umuyobozi w’Akarere, Mukamasabo Appolonie yavuze ko uyu mwarimukazi adakwiye kurembera mu rugo kandi afite Igihugu cyiza gikunda abaturage bacyo ndetse umuturage akaba aza ku isonga, bityo ko yashaka uwo atuma ku Murenge we nabo bakihutira kugeza dosiye ye ku Karere.


Yagize ati: “Abarwayi tubafasha kwivuza rwose. Lucienne yazareba uwo yohereza ku Murenge atuyemo, ukamusabira ku Karere tukamwunganira akabasha kwivuza ubuzima bugakomeza”.


Uyu mubyeyi washakanye na Nyirimpuhwe Oscar, bakaba bamaze kubyarana abana bane, mu 2008 nibwo yafashwe n'uburwayi bwizanye, bitangira yumva ari utuntu tworoheje twizanye. Avuga yagiye kwivuza bakamubwirako nta ndwara afite. Yakomeje kubana nabwo, akomeza akazi ari na ko aribwa, bigeze mu 2020 araremba ku buryo no gukandagira byanze atangira kugendera hasi nk’umwana w’uruhinja. 

Yakomeje kugerageza kwivuza, mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bamuca Miliyoni 15 (15,000,000Frw) kugira ngo bamuhe insimburangingo z’amaguru yombi ariko abura ubushobozi. Muri icyo gihe nibwo yasubiye ku Bitaro bya Kibogora, bamubwira ko hari akuma kagura Miliyoni 3.5 bamushyirira mu itako kagasimbura igufwa ngo niko kugatumiza i Kigali ariko kubera ubushobozi bucye abura ayo kugura akandi ngo amaguru yose agendere rimwe.

Kuri ubu Nyirangirinshuti Lucienne agendera ku mbago ebyiri, akabasha kugera no ku kazi ariko akahagera nk’uburyo bwo gukora Siporo kuko kwigisha byo bitashoboka. Arasaba ubufasha buri umwe ufite umutima ufasha kugira ngo akire anabashe gukomeza kurerera igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND