RFL
Kigali

Uburere buruta ubuvuke: Umubyeyi ni we mwalimu wa mbere w'umwana we, Mwarimu agakurikira

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/01/2022 14:51
0


Ababyeyi ni bo baba bafite inshingano zo guha abana babo ibintu by’ibanze birimo urukundo, kwitabwaho, gushyigikira, ndetse n’ibikoresho bitandukanye hakiyongeraho n’ubumenyi ku bintu bitandukanye. Ababyeyi nibo barimu bakomeye ku bana babo, kuko batanga ubumenyi mu buryo bw’umwihariko.



Icya mbere: Ni bo bigisha abana babo kuvuga bakiri bato. Ijambo “mama” na “papa” ni ryo umwana wese atangiriraho yiga kuvuga. Ni na cyo gihe umwana yiga gushyikirana no kumenya kugaragaza uko yiyumva ku bintu bimuri iruhande.

Icya kabiri: Ababyeyi nibo baba bafite mu nshingano kwaguka k’umubiri w’umwana. Nibo bafasha umwana kumenya gutangira kugenda binyuze mu gukina nabo no kubatera ishyaka.

Icya gatatu: Ababyeyi baba bafite inshingano zo gufasha abana babo mu minsi yabo ya mbere yo kujya ku ishuri, babigisha kumenya kwandika amazina yabo, kumenya gusoma inyajwi n’ingombajwi, babigisha kuririmba zimwe mu ndirimbo zo mu mashuri y’inshuke, bakanabigisha kumenya kubara n'uko bagomba kwitwara mu ishuri, imbere y’abarimu babo, n’abanyeshuri bigana.

Icya kane: Ababyeyi bigisha abana kutikubira uko byagenda kose, bakanabafasha kubaremamo imico myiza n’imyumvire mizima cyane cyane iyo abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Iki aba ari cyo gihe cyiza cyo kuyobora no gufasha umwana kugira imyitwarire myiza cyane ko imyitwarire y’umubyeyi iba afite icyo isobanuye ku myitwarire umwana azagira.

Kubera ibyo byose byavuzwe haruguru, biragaragara neza ko ababyeyi ari bo barimu bakomeye mu buzima bw’abana babo ku isi.

Inkomoko: Thelogicalindian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND