Nyuma y’iminsi atagaragara, Emily Ratajkowski wamamaye mu kumurika imideli no mu gutunganya imyambaro yo ku mazi izwi nka Bikini, yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaruka mu ishusho nshya yaba mu myambarire n’insokozo.
Umwaka mushya ibintu bishya, Emily Ratajkowski yagarutse kuri Instagram nyuma y’icyumweru yarI amaze yitunganya. Yagarukanye insokozo nziza izwi nka ‘Bouffant’, yambaye imyambaro myiza hejuru ikoze mu ifeza hasi ipantaro yo mu ibara ry’umukara
Kenshi Emily akunze kuryohereza abamukurikira cyane mu guhinduranya insokozo. Mu mwaka wa 2020, Emily Ratajkowski ntabwo yahinduye umusatsi mu buryo butangaje ubusanzwe ujya gusa na kaki kuko yawuhinduye umuhondo wererutse. Gusa ntiyatinze muri iyo misatsi isa uko kuko mu mezi yari atwite yasubiranye umusatsi we usanzwe.
Kugeza ubu ntabwo bizwi neza umuntu wamutunganirije umusatsi, gusa mu ntangiriro z’umwaka yari yatangarije abamukurikira ko ahugiye mu kurera umwana we no mu kazi dore ko ari umwe mu byamamare by’abanyamideli batunganya Bikini, uretse ibyo kandi akaba azwi muri filimi zinyuranye no kuba ari umwanditsi mwiza.
Kuri
ubu Ratajkowski w’imyaka 30 afite umwana w’umuhungu umwe witwa
Sylvester yabyaranye na Sebastian
Bear-McClard bashyingiranwe mu mwaka wa 2018.
Si ukumurika imideli gusa aranayitunganya
Afite umwana umwe
Yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga
Imyambarire ye yatumye yongera kuvugwa cyane
TANGA IGITECYEREZO