RFL
Kigali

U Rwanda ku mwanya wa 4 mu bihugu 10 bifite abasore beza muri Africa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/01/2022 11:02
1


Ibihugu nka Somalia na Eritrea biyoboye urutonde rw'ibihugu 10 bifite abasore beza ku mugabane wa Africa, mu gihe igihugu cy'u Rwanda kiza ku mwanya wa 4 muri ibi bihugu bifite abasore bakurura igitsinagore.



Ni kenshi hakunze gukorwa intonde zigaragaza abakobwa beza cyangwa ibihugu bifite abakobwa beza kurusha ibindi, gusa ni gacye cyane uzabona hari urutonde rugaragaza abasore beza kurusha abandi n'ibihugu baturukamo. Ikinyamakuru Afrogistmedia cyatangaje ibihugu 10 bifite abasore beza ndetse banakurura igitsinagore muri Africa. Ibi bihugu biyobowe na Somalia hamwe na Eritrea mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 4.

Urutonde rw'ibihugu 10 bifite abasore beza ku mugabane wa Africa:

1.Somalia


Igihugu cya Somalia cyiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bifite abasore beza ku mugabane wa Africa. Abasore bo muri Somalia bazwiho kuba barebare bafite isura nziza mu maso ikunze kurangarirwa n'abakobwa.

2.Eritrea

Igihugu cya Eritrea ntigikunze kuvugwa cyane gusa iyo bigeze ku ngingo yo kugira inkumi n'abasore beza, iki gihugu cyiza mu bya mbere bibafite. Abasore bo muri Eritrea bazwiho kugira imibiri ikurura abakobwa. Biragoye ko wabona umusore wo muri Eritea utarakoze siporo nyinshi cyangwa adafite Six Packs zikundwa cyane n'igitsinagore.

3.Nigeria


Igihugu cya Nigeria kiza ku mwanya wa 3 mu bihugu 10 bifite abasore beza ku mugabane wa Africa. Icyihariye ku basore bo muri Nigeria ni uko uburanga bwabo cyangwa se igihagararo cyabo cyizana no gukunda umuriro mu gihe abasore beza abenshi baba ari abanebwe.

4.Rwanda

Igihugu cy'u Rwanda kiri ku mwanya wa 4 mu bihugu 10 bifite abasore beza muri Africa. Ikinyamakuru Afrogistmedia kivuga ko abasore bo mu Rwanda ari bo barebare cyane kurusha abandi muri Africa ndetse bakagira uburanga n'ubuhanga. Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko abasore bo mu Rwanda ari bo baza ku mwanya wa 4 mu basore beza bafite imico myiza ugereranije n'abandi bo muri Africa.

5.Ethiopia


Ethiopia iza ku mwanya wa 5 mu bihugu 10 bifite abasore beza ku mugabane wa Africa. Umwihariko w'abasore bo muri Ethiopia bafite amasura meza ajyanye n'igihagararo cyabo ndetse bakanagira imisatsi myiza cyane kurusha abasore bo mu bindi bihugu.

6.Ghana

Igihugu cya Ghana gifite abasore beza bazwiho kugira igikara kinoze kandi cyigaragara neza. Abasore bo muri Ghana kandi bazwiho no kugira inseko zirangaza abakobwa bahuye nabo.

7.Morocco

Morocco igihugu kirangwamo abirabura n'abarabu ni cyo cyiza ku mwanya wa 7 mu bihugu 10 bifite abasore beza muri Africa. Icyihariye kuri bo ni uko abenshi mu basore baho baba bafite amaraso y'abirabura avanze n'amarabu bikabaha kuba beza kuko baba bavanze.

8.South Africa


Afrika y'Epfo ni yo iri ku mwanya wa 8 mu bihugu 10 bifite abasore beza muri Africa. Umwihariko wabo ukaba ari uko bafite ibigango ndetse bakanamenya kwiyitaho, by'umwihariko bazwiho gufata neza igitsinagore.

9.Angola


Abasore bo muri Angola bazwiho kuba ari abasore beza kandi bambara neza cyane. Uburanga bwabo bukaba bujyana n'imyambarire ya kinyafurika aho usanga abasore baho bambara imyenda idoze mu buryo bwa gakondo ya Africa.

10.Kenya


Igihugu cya Kenya ni cyo kiza ku mwanya wa 10 mu bihugu bifite abasore beza. Gusa ngo nubwo cyiza kuri uyu mwanya abasore baho bafite umwihariko utasangana ab'ahandi kuko bo baba ari beza ndetse banafite n'uburyo bwiza bwihariye bafatamo igitsinagore mu buriri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lamech2 years ago
    Bisunga iki muguclassa?





Inyarwanda BACKGROUND