Umuntu agira ibyifuzo binyuranye, mu biza ku isonga harimo no guhumura neza, gusa kubigeraho bisaba ibintu binyuranye, muri byo harimo no kwitera imibavu. Shumukh ni wo mubavu uhenze kurusha iyindi ku isi.
Umubavu mwiza ntabwo utuma uwawiteye yumva ameze
neza gusa, binamuhesha icyubahiro mu bandi, kandi guhumura neza ni kimwe mu bintu by’ingenzi
mu buzima bwa muntu cyane cyane bw’abanyamideli n’uruganda rw’imideli.
Nyamara igiciro cy’imibavu benshi bitera kigenda gitandukana
bitewe n'uko ihumura, uruganda rwayikoze n’iduka ihahiwemo, ibiyikoze, ibyo
imfunyitsemo n’ibindi bintu binyuranye birimo n’abayamamaza kimwe n’abayitera b'ibyamamare ku isi.
Umubavu uzwi ku izina rya Shumukh ukaba ariwo uri ku
mwanya wa mbere kugeza ubu mu guhenda aho uhagaze miliyari 1.3Frw irengaho gato. Shukumkh ikaba yaranamaze gushyirwa ku rutonde rwa ‘Guiness World Record’ kubera icupa irimo rigizwe
ahanini n’umulinga wa diyama n’ibiyikoze.
Shumkh yashyizwe ku isoko mu birori by’agatangaza
byabereye mu cyumba cya Armani mu muturirwa kabuhariwe wa Burj Khalifa mu mujyi
w’ubucuruzi wa Dubai, ukaba waratunganijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikompanyi y’Ubucuruzi
bw’Imibavu ya Nabeel, Asghar Adam Ali umuhanga mu bijyanye no gutunganya
imibavu.
Kugeza ubu agacupa kamwe ni ko kari ku isoko
Asghar Adam Ali ni we wakoze umubavu wa shumukh
Wakozwe hifashishijwe ibimera binyuranye n'ibindi bitandukanye byakuwe mu bihugu birimo Ubuhinde na Turikiya
TANGA IGITECYEREZO