RFL
Kigali

Christine Munezero wegukanye umwanya wa mbere i Burayi mu kumurika imideli umwaka ushize na Umutoni Ornellla berekeje i Paris-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/01/2022 7:44
0


Abanyamideli Christine Munezero wanditse izina i Burayi mu 2021 muri Paris Fashion Week, aho yaje ku mwanya wa mbere muri 92 na Umutoni Ornella nawe umaze kugira izina rikomeye mu kumurika imideli, berekeje Paris aho bagiye basanga Isheja Morella wamaze kugerayo muri ‘The Haute Couture&Fall Winter Clothing’.



Umwuga ujyanye no kumurika imideli ni umwe mu ikomeje guhira abanyarwandakazi by’umwihariko aho nyuma y’igihe kirekire umwaka wa 2021 wafunguye amarembo kuri benshi bigaragaje i Burayi.

Bitwaye neza aho baserukiye hose bakahatambukana ishema kandi bakaza mu myanya y’imbere ari na ko bagirirwa icyizere cyo guseruka mu myambaro irenze umwe mu birori bimwe amahirwe agira mbarwa.

Uyu mwaka wa 2022 ukaba nawo utangiye neza aho bamwe batangiye guserukira u Rwanda barimo Isheja Morella uri mu banyamideli bakomeje guca ibintu kuri ubu wamaze kugera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Kimwe n’abagenzi be Christine na Ornella bamaze gufata rutemikirere bamusangayo aho biteganijwe ko baziyerekana mu birori  bikomeye by’imideli  birimo Paris Fashion Week, Milan Fashion Week na London Fashion Weel.

Ibi bizabera mu bihugu binyuranye nk’u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza hagati y’itariki ya  20 Mutarama 2022 na 31 Gashyantare 2021.

Umutoni Ornella yerekeje i Paris 

Christine Munezero waciye ibintu umwaka washize mu Burayi nawe werekejeyo na none

Isheja Morella we yamaze kugera i Paris

Christine


Ornella

Morella 
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND