RFL
Kigali

Zari wavuzwe mu rukundo na The Ben yanyuzwe no kuririmba indirimbo 'Why' uyu muhanzi nyarwanda yakoranye na Diamond-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/01/2022 17:02
0


Si rimwe si kabiri humvikanye mu matwi y’abantu urukundo rwa The Ben na Zari nyuma yo gutandukana na Diamond bigashingirwa ku kuba Zari nyuma yo gutandukana na Diamond igihe yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarakiriwe na The Ben mu nzu.



Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, The Ben yashyize amashusho ya Zari yaryohewe n’agace k’indirimbo yakoranye na Diamond maze yandika avuga ko 'Why' ari indirimbo y’agahebuzo. Nyuma y’uko The Ben ashyize Zari ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bayitanzeho ibitekerezo bahise bibukiranya ibihe bidasanzwe yagiranye nawe maze uwitwa prish_only kuri konti ya Instagram amubwira ko ari uguturuka kuri Vazi, ndetse n’uwitwa songella_updates wagize ati: ’’Nigeze numva ngo muratwikana’’

Muri Nzeri 2019 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya The Ben ari kumwe n’umunyamideli Zari basangira icyo kunywa. Bombi bari mu buryohe bwaherekejwe n’indirimbo ‘Vazi’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora. 

Nyuma yo kubona amashusho y’aba bombi bari kumwe, bishimye, abantu benshi batangiye kuvuga ko Zari yaba yarigaruriye umutima wa The Ben bakaba bari mu rukundo, gusa The Ben yahakanye iby’urukondo rwabo anavuga uko byagenze ngo bahure.

Byavuzwe ko bari mu rukundo, bamwe baratungurwa!

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 31 Ukuboza 2019 yahuriyemo n’abandi bahanzi batumiwe mu gitaramo cya East African Party, The Ben yatangaje ko Zari wahoze ari umugore wa Diamond badakundana nk’uko benshi babiketse.

Zari yavuzwe mu rukundo na The Ben nyuma yo kumusura aho aba muri Amerika

The Ben wandikiranye kuri telefoni na Zari igihe kinini, yavuze ko Zari ari inshuti ye yiyongera ku zindi asanzwe afite muri Uganda aho yakoreye imishinga itandukanye iri mu murongo w’urugendo rwe rw’umuziki.

The Ben yari asanzwe aziranye na Zari ariko icyo gihe ntibari bagahuye na rimwe ngo baganire, ubwo Zari yari afite inama yari yitabiriye muri Amerika, yasabye The Ben ko bahura bakaganira cyane ko Zari yari azi ko The Ben aba muri Amerika.

The Ben yaramwemereye amurangira aho atuye, Zari arahamusanga, baraganira ndetse baranasangira. Ibyo kuvuga ko bakundana The Ben yavuze ko atari ukuri.

The Ben yavuzwe mu rukundo na Zari

The Ben kandi yavuze ko urukundo rwacyetswe hagati yabo atari ukuri ahubwo byasembuwe n’amashusho yabo ahishura umunezero udasanzwe waranze umunsi bahuriyeho. Ati “Zari ni inshuti isanzwe. Ibyo nagiye numva ntaho bihuriye n’ukuri. Ni inshuti isanzwe.”

Diamond yabyaranye na Zari abana babiri

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY YA THE BEN NA DIAMOND, ZARI YISHIMIYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND