RFL
Kigali

“Mureke kubaza Imana igihe muzabonera abagabo” - Inama yatanzwe n’inkumi yafashe iya mbere ikajya kubaza izina umusore yari yakunze

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:17/01/2022 7:44
0


Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’umukobwa wahuye n’umusore muri Bisi maze agafata iya mbere akajya kumuvugisha akamwaka nimero mu rwego rwo gukomeza gukuza umubano wabo. Uyu mukobwa yagiriye inama bagenzi be nabo gufata iya mbere bakajya begera abasore bakunze bakababwira uko babiyumvamo aho gutegereza.



Mu muco nyarwanda ntibimenyerewe ko umukobwa afata iya mbere akabwira umuhungu ko amukunda, bityo bamwe mu gitsina gore bahitamo gutegereza ko hazagira abasore cyangwa abagabo bazabegera bakababwira uko babiyumvamo cyangwa se uko batsinzwe n’amarangamutima kubera bo. Ibi rero siko bamwe babibona kuko hari umukobwa uherutse kugira inama bagenzi be ko nabo bazajya bafata iya mbere bakegera abasore.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’inkuru y’inkumi yasabaga bagenzi be kureka gukomeza kubaza Imana igihe bazabonera abakunzi ahubwo bagafata iya mbere nabo bakegera abasore bakunze nk'uko nawe yabigenje.

Inkuru y’uyu mukobwa yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na @BeilaNaija, aho muri iyi nkuru uyu mukobwa yavuze ko yiremyemo akanyabugabo maze agafata iya mbere akavugisha umusore bari bicaranye mu modoka.

Mu rwego rwo gutangira ikiganiro uyu mukobwa yabanje kubaza umusore uwo yabikiye umwanya wari hagati yabo maze umusore amubwira ko ntawe yabuwikiye, umukobwa ni ko kumusaba kumwegera ngo baganire umusore nawe arabikora.

Nyuma y’uko umusore yegereye umukobwa batangiye kuganira, ubwo aba bombi bari hafi yo kugera aho bari berekeje ibiganiro byari byamaze gukura akanyamuzena ari kose banyuzamo bagaseka ndetse bigera naho bahana nimero.


Inkuru y’uyu mukobwa yishimiwe n’abagenzi be b’igitsina gore ndetse bavuga ko iyi nkuru ibaremyemo icyizere ar ina ko bamwe batanga ubuhamya bwabo bavuga uko bafashe iya mbere bakegera abasore bari bakunze bakababwira uko biyumva maze bikarangira babaye abagabo babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND