Uzuri K&Y imenyerewe mu gukora inkweto zikoze mu bipine bishaje, yashinzwe n’abanyarwandakazi 2 Kagirimpundu na Shimwe, yegukanye miliyoni zirenga 100Frw mu irushanwa ngarukamwaka rya Tommy Hilfiger.
Tommy Hilfiger iri mu biganza bya kompanyi ikomeye mu
bijyanye n’imyambaro, yatangaje Lalaland na Uzuri K&Y nk’abegukanye amarushanwa
azwi nka ‘Tommy Hilfiger Fashion Frontier Challenge’.
Aya marushanwa yashyizweho hagamijwe gufasha abahangamideli
bo hirya no hino ku isi, bafite ibitecyerezo byiza byakinjizwa mu ruganda rw’imideli
ku isi.
Iki gikorwa kikaba cyarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
hagati ya tariki 12 na 13 Mutarama 2022, aho abagera kuri 6 bari babashije
kugera mu cyiciro cya nyuma basobanuye ibikorwa byabo imbere y’akanama nkemurampaka.
Abatsinze bakaba bazagabana amayero ibihumbi 200 bivuze
arenga miliyoni 200Frw mu manyarwanda, bakazanahabwa ubujyanama n’inararibonye
za Tommy Hilfiger na INSEAD rimwe mu mashuri akomeye mu bijyanye n’ubucuruzi ku
isi.
Bakaba kandi bahise baca icyanya mu bayobozi ba gahunda
ya INSEAD y’ibijyanye no guhuriza hamwe abantu, umuco n’ibitekerezo bishya no kunoza ibiriho.
Abagera kuri 430 nibo bari bahatanye baturuka mu bihugu 22
byo hirya no hino ku isi, aho bari baratanze ibitecyerezo byabo muri Mutarama
2021.
Uyu mwaka nabwo amarushanwa akaba ateganijwe kuri ba rwiyemezamirimo b’abahanga, bari kurushaho gukora ibikorwa bifitiye akamaro umuryango
mugari batuyemo barushaho guteza imbere uruganda rw’imideli.
Mu busanzwe Lalaland, ikomoka mu gihugu cya Netherlands. Yifashisha
ubuhanga ndengakamere buzwi nka AI, bufasha umuguzi wifashisha ikoranabuhanga mu
guhaha imyambaro kuba yabasha kugura umwambaro umubereye kandi ujyanye n’uko
ateye, yabanje kureba uko yaba ameze awambaye.
Mu gihe Uzuri K&Y ari ikompanyi ijyanye n’igihe y’abanyarwanda imaze kwamamara mu gukora inkweto zikomeye kandi nziza, zikoze mu mapine ashaje zikaba zikorwa n’urubyiruko rwaboneye umugisha mu bitecyerezo bya Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe.
Lalaland na Uzuri K&Y nizo zahize izindi. Zizagabana ibihumbi 200 by'amayero asaga miliyoni 200FrwUmuyobozi wa Uzuri K&Y, Kevine Kagirimpundu
Uzuri yegukanye miliyoni zirenga 100Frw mu marushanwa ya Tommy
Gukomera kw’inkweto za Uzuri bituma igirirwa icyizere n'abanyarwanda n'abanyamahanga benshi
Abantu b'ingeri zose bisanga mu bikorwa bya Uzuri
Shimwe na Kagirimpundu bashinze Uzuri K&Y
TANGA IGITECYEREZO