RFL
Kigali

Rulindo: Ubuhamya bwa mwarimu Musabyimana Jeannette umaze kugira uruganda rwa Miliyoni 80 Frw

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/01/2022 10:18
0


Abarimu bari mu bikorwa by’ubucuruzi, baravuga ko nta na rimwe bibangamira akazi kabo k'uburezi kuko akenshi ibyo bikorwa bikurikiranwa n’abagize imiryango, urugero rukaba ari uwitwa Musabyimana Jeannette wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Murama mu karere ka Rulindo, umaze kugira uruganda rwa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.



Kuva mu mwaka wa 2006, Musabyimana Jeannette yigisha isomo ry’imibare mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Kisaro. Nyuma y’igihe gito ni bwo yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi ku nguzanyo y’ibihumbi 500 yahawe n’ikigega Mwalimu Sacco, yinjira atyo mu bucuruzi ataretse akazi ke k’uburezi kuko ari ko katumye abona iyo nguzanyo.

Inguzanyo zinyuranye yagiye afata, ni na ko yakomeje kuzishyura neza bitewe n’uko ibikorwa bye byungukaga, muri centre ya Kisaro yamaze kuhashinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, uruganda rutunganya nibura toni 10 ku munsi zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu. 


Jeannette yishimira ko yakoze ishoramari ritanga ibicuruzwa bikenerwa n’abantu bose mu gihugu, ariko nanone ngo inzozi ze ni izo kugeza ibi bicuruzwa hanze y’igihugu.Ku rundi ruhande, uyu mwarimukazi avuga ko afatanya n’uwo bashakanye muri ibi bikorwa kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.

Alexis Dusabumurenyi umaranye imyaka 15 ashakanye na Jeannete, ashimangira ko bakomeza kujya inama yo kwagura uruganda rwabo Isaro Maize Ltd cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha akazi.

Usibye kuba uyu muryango wa Alexis na Jeannette waramaze kwiyubakira inzu yo guturamo hano ku Kisaro, inyungu babona muri uru ruganda rufite agaciro ka miliyoni 80 z’amanyarwanda bagerageje gufasha abatishoboye aho 2 bamaze kuzurizwa inzu zo guturamo naho undi umwe inzu ye nayo ari hafi kuyitaha.Ibi ni ibintu abubakiwe izi nzu basanga ari igikorwa cy’ubumuntu kiri ku rwego rwo hejuru.

Abayobozi b’ibigo bemeza ko umwarimu ufite umushinga w’ubucuruzi abanza kubiganiraho n’abamukuriye mu kazi, kugira ngo butazabangamira akazi ke ka buri munsi.

Umuyobozi w’umwarimu Sacco mu karere ka Rulindo, Uwimpuhwe Francine avuga ko umwarimu wese usabye inguzanyo akomeza gukurikiranwa kugira ngo iki kigo kimenye neza ko iyi nguzanyo ifasha uwayihawe gukomeza kuzamuka.

Inguzanyo zisabwa cyane n’abanyamuryango ba Mwalimu Sacco, zibanda ku nguzanyo ku mushahara, izo kwiteza imbere nk’ubwubatsi ndetse n’iz’ubucuruzi.

Kugeza ubu kuva iki kigega cyatangira kimaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 256, ndetse gifite intego ko guhera mu mwaka ushize nibura abarimu ibihumbi 2700 buri mwaka bagomba guhabwa amahugurwa arebana no gucunga neza imishinga y’ubucuruzi bakora.

Inkomoko: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND