RFL
Kigali

Rayon Sports iranyomoza amakuru yo kwirukana Youssef na Ayoub

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/01/2022 14:11
0


Rayon Sports yanyomoje amakuru akomeje gucicikana avuga ko yirukanye abakinnyi bayo b'abarabu kubera imyitwarire mibi.



Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef na Ayoub batirukanwe ahubwo bafite ikibazo cy'uburwayi. Yagize ati" ayo makuru ntabwo ariyo, sinzi naho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko nti watumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri."


Youssef Rhab ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona uyu mwaka 

Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n'uko biteguye umukino, nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza. Yagize ati" Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga."


Ayoub ntabwo arabona umwanya ubanza mu kibuga 

Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka. Ati" dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino."

Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk'intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND