Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 y’amavuko wigaga mu mashuri abanza, umuryango we waburiye irengero nyuma y’uko umwarimu we amuhatiye gusibira mu mwaka yari arangije atabishaka. Uyu mwana nyuma yo gusibizwa atabishaka ntabwo yigeze abimenyesha ababyeyi be.
Ababyeyi batuye mu gace ka Narok muri Kenya, bari mu
gahinda ko kubura irengero ry’umwana wabo w’imyaka 14 y’amavuko wabuze mu
byumweru bitandatu bishize ubwo yari yagiye ku ishuri.
Uyu mwana witwa Gabriel Anthony yabuze kuwa 06 Ukuboza
2021, ndetse kugeza magingo aya umuryango we nturamenya aho aherereye. Antony
amakuru avuga ko yigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza ku ishuri
ribanza rya Ilmashariani (Ilmashariani Primary School) muri Kenya.
Millicent Okoth umubyeyi wa Anthony yatangaje ko bishoboka
ko umuhungu we yabuze nyuma y’uko ku ishuri yigagaho bamuhatiye gusibira mu
mwaka yari arangijemo wa karindwi maze akabyihererana ntabivuge.
Mu magambo ye yagize ati: “Njye narinzi ko umuhungu
wanjye ari mu mwaka wa munani ndetse nishyuraga amafaranga yose yasabwaga
abanyeshuri biga mu mwaka wa munani. Umunsi umwe ubwo nahuraga n'umwe mu
banyeshuri bigana, niwe wambwiye ko Anthony yigaga mu mwaka wa karindwi. Naratunguwe
cyane kubera ko atigeze abwira Se cyangwa njye ko umwarimu we yamusibije mu mwaka
wa karindwi yari arangijemo.”
Anthony amaze ibyumweru birenga bitandatu abayeyi be batazi irengero rye
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko umwana we yasoje umwaka wa karindwi afite amanota meza ndetse no ku ndangamanota ye hari handitseho ko yimutse mu mwaka wa munani.
Okoth yaje kujya ku ishuri umuhungu we yigaho maze
abarimu bamubwira ko bafashe icyemezo cyo gusibiza umwana we nyuma y’isuzuma
bamuhaye.
Uyu mwana amakuru avuga ko yabuze nyuma yo kuva ku
ishuri yigagaho ubwo bari mu gihe cy’ikiruhuko, nyuma ababyeyi be baza kubona
bagenzi be bigana aribo batahanye agakapu atwaramo amakaye bavuga ko batazi aho
mugenzi wabo aherereye.
Nyuma yo gutegereza iminsi itari micye umwana wabo
ataza, aba babyeyi baje kwiyambaza inzego zishinzwe umutekano ariko na n'ubu
ntibaramenya irengero rye. Umuyobozi w’ikigo Anthony yigagaho yatangaje ko kuba
uyu mwana yarabuze atari impamvu zo gusibizwa ahubwo bishobora kuba ari
amakimbirane yo mu muryango we kuko yabanaga n’umugabo utari Se wamubyaye (Stepfather).
Uyu mwana akomeje gushakishwa ndetse n’inzego
zishinzwe umutekano zasabye uwamenya amakuru yaho Anthony yaba aherereye ko
yahita atanga amakuru.
TANGA IGITECYEREZO