RFL
Kigali

Urujijo ku kuntu Davis D yakuwe mu mashusho y’indirimbo ye na Yvonna agasimbuzwa umusore bateye kimwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2022 9:15
1


Ushobora kuba utarabonye umwanya wo kureba amashusho y’indirimbo ‘Say Yes’ umuhanzikazi Yvonna yakoranye n’umuhanzi Davis D, uze gufata umwanya urebe neza uraza kwemeranya n’abandi ko umusore ugaragara muri iyi ndirimbo atari Davis D.



Ni umusore w’igara nk’irye, bifunga kimwe [Mu mvugo z’ubu]. Wagerageje kwambara neza sitire (style) nk’izo Davis D ajya akunda kwambara mu ndirimbo ze.

Yagerageje kwisanisha na we birakunda ku buryo udacunze neza wagira ngo ni Davis D uri guterana imitoma na Yvonna mu gushushanya neza iyi ndirimbo.

Uyu musore yambaye 'shenette' mu ijosi, ingofero ya 'mask' y’umwenda idatuma umubona neza mu maso, ubundi akabyina yisanisha na Davis D nk’uko abikora.

‘Say yes’ ni indirimbo nziza, ndetse ifite umudiho wakizihira benshi cyane cyane nko mu bihe by’impeshyi n’ibindi. Mbese irabyinitse! Mvugira ngo irabyinitse!

Muri aya mashusho, Yvonna ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we agaragara mu isura ku buryo ejo n’ejo bundi muhuriye mu muhanda wamumenya.

Uyu muhanzikazi afashwa mu muziki na Label yitwa ‘Versatile Records’ yo muri Amerika ndetse mu Rwanda ifitanye imikoranire na studio ‘WaveRecords’ ya Producer Iyzo.

Niyo ndirimbo ya mbere Yvonna yasohoye inamuha ikaze mu muziki. Aherutse kubwira INYARWANDA ko yinjiye mu muziki agamije kugaragariza Abanyarwanda icyo ashoboye, asaba gushyigikirwa.

Yagize ati “Ninjiye muri muzika kwereka impano yanjye abanyarwanda n'abandi batandukanye. Indirimbo yanjye nasohoye yitwa 'Say Yes' ni indirimbo y'urukundo buri wese ukundana yakumva akanayibyina, nkasaba abanyarwanda kunshyigikira cyane kuko sinzabatenguha.”

Kuva iyi ndirimbo yasohoka, Davis D ntiyigeze agira icyo ayivugaho yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Gusa, hari amakuru avuga ko yanze kugaragara muri iyi ndirimbo bitewe n’uko ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo zigera kuri eshanu amaze gutunganya.

Hari amakuru agera kuri INYARWANDA avuga ko abashinzwe kureberera inyungu za Yvonna bavuganye n’abashinzwe kureberera inyungu za Davis D bemeranya umushinga wo gukorana iyi ndirimbo.

Buri muhanzi yifashe amajwi maze arahuzwa, indirimbo irakorwa. Mu gihe cyo gukora amashusho, Yvonna yohereje amafaranga ntiyayoherereza abashinzwe inyungu za Davis D ahubwo ayoherereza Producer Iyzo wakoze iyi ndirimbo.

Gusa, andi makuru avuga ko nta mafaranga na macye Yvonna yigeze yishyura Davis D ahubwo yari ayiteze mu gihe cyo gukora amashusho y’iyi ndirimbo.

Uwaduhaye amakuru ati “Nta mafaranga uwo muhanzikazi yishyuye Davis D. Ngo uwo yayahaye yarayiririye tubona yasohoye ibyo [Aho Davis D yasimbuje umusore uteye kimwe nawe].”

Bagenzi Bernard ushinzwe kureberera inyungu za Davis D muri Incredible Records yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo atayizi. Ati “Ntabwo nyizi.”

Umuhate wa INYARWANDA wo kuvugana na Iyzo Pro kuri iki kibazo ntacyo wagezeho. Ni mu gihe umuhanzi Yvonna atigeze asubiza ubutumwa yandikiwe.


Abareberera inyungu za Davis D bavuga ko indirimbo yakoranye na Yvonna batayizi 

Yvonna abarizwa muri Amerika ari naho akorera umuziki; we amaze iminsi ashishikariza abantu kureba iyi ndirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAY YES’ YA YVONNA NA DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gisubizojoel255@gmail.com2 years ago
    Ese mwe murumva iri jwi Ari irya davis d keretse niba mudakurikira umuziki neza





Inyarwanda BACKGROUND