RFL
Kigali

Kanye West n'umukunzi we mushya Julia Fox ntibagisigana -AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/01/2022 9:07
0


Urukundo rw'umuraperi Kanye West Ye n'umukinnyi wa filime Julia Fox rugeze aharyoshye aho kugeza ubu aba bombi batagisigana, aho umwe ari niho n'undi abarizwa.



Kanye West Ye umuraperi w'umuherwe udasiba kuvugwa mu itangazamakuru kubera udushya ahorana, kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 44 nta kindi kiri kumuvugwaho uretse urukundo rwe n'umukinnyi wa filime Julia Fox bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo. Kugeza ubu amafoto y'aba bombi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko basigaye bahorana kuva aho batangiriye gukundana mu byumweru 2 n'igice bishize.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko umuraperi Kanye West Ye ari gutungurana kubera imyitwarire ye na Julia Fox bamaranye iminsi micye. Kanye West Ye uzwiho kudakunda ko afotorwa naba Paparazzi kuri ubu noneho ari kwemera ko bamufotora n'umukunzi bishimanye cyane. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amafoto ya Kanye West Ye na Julia Fox akomeje kuvugisha benshi ari ayo bafotowe ubwo bari bavuye gusangira ibya nijoro muri resitora yitwa Delilah iherereye mu gace ka West Hollywood.

Mu mafoto akurikira irebere Kanye West Ye n'umukunzi we Julia Fox batagisigana:

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND