Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi 'REB' cyatanze ibitabo ku ishuri ry’incuke ribarizwa mu Karere ka Gisagara, umuyobozi w’iri shuri abasezeranya kubikoresha bikaba umusemburo wo kumenya gusoma ndetse anavuga ko bizafasha abarimu.
Ubusanzwe REB isanzwe itanga ibikoresho ku bigo by’amashuri atandukanye. Kuri ubu iki kigo
cyashyikirije Mutuyimana Restituta, umuyobozi wa EP HIGIRO, ibitabo bigenewe
abana b’incuke kugira ngo bakomeze gukarishya ubumenyi banamenya gusoma neza
mbere y’uko bajya mu mwaka wa mbere aho biga ibintu bitandukanye batangira
gufata nk’ibikomeye.
Uyu muyobozi w’iri shuri, yasobanuye ko kugeza ubu
abarimu be bafite ibikoresho bihagije ndetse ko biteguye gukora cyane kugira ngo bazatange umusaruro mwiza byibura nyuma y’imyaka
3. Mutuyimana yongereyeho ko ibitabo bahawe ari impano ikomeye kandi iziye
igihe kuri bo. Yagize ati:
“Ubu abarimu bafite ibikoresho bihagije ndetse navuga
ko nyuma y’imyaka 3 umusaruro uzaba wigaragaza ku buryo bugaragarira abantu
bose. Ibi bitabo ni impano ikomeye kandi iziye igihe”.
Mu Karere ka Gisagara biteganyijwe ko hazatangwa
ibitabo ibihumbi makumyabiri magana atanu na mirongo icyenda na bibiri. Ibi
bitabo bisomwa n’abana b’incuke
bimaze gutangwa mu turere twinshi
tw’igihugu harimo Nyamagabe n'utundi...
Muyuyimana Restituta , umuyobozi w'iri shuri ry'incuke rya EP HIGIRO ryashyikirijwe ibitabo
TANGA IGITECYEREZO