Kigali
-->

Dore urugendo rwa Amavubi ruyerekeza mu mikino y'igikombe cya Afurika mu 2023

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/01/2022 14:49
1

Nk'ibisanzwe Amavubi agomba gukina imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha wa 2023.



Ni urugendo ruzaba rugoye kuko ruzaba mu mwaka umwe gusa kubera igihe gito gihari.

Bitewe n'isubikwa ry'igikombe cya Afurika cya 2021 cyagombaga kuba muri Kamena uwo mwaka ariko kubera Covid-19 kirasubikwa cyimurwa uyu mwaka muri Mutarama. Kubera iyo mpamvu, byatumye imikino y'amajonjora yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Cote D'Ivoire yigizwa inyuma ndetse igomba gukinwa mu gihe gito gishoboka.

Gahunda igezweho kuri ubu, ni uko tariki ya 21 uku kwezi, Amavubi agomba kumenya itsinda azaba aherereyemo. Naho tariki ya 01 kugera tariki ya 14 Kamena 2022 , Amavubi azakina imikino y'umunsi wa mbere, uwa kabiri, ndetse n'umunsi wa gatatu,  kuva tariki ya 17 kugera tariki ya 27 Nzeri hazakinwa imikino y'umunsi wa Kane, uwa gatanu, n'uwa gatandatu, ubundi hamenyekane niba Amavubi azerekeza mu mikino y'igikombe cya Afurika bwa mbere kuva mu 2004 ubwo yajyaga muri iyi mikino yari yabereye muri Tunisia.

Amavubi aheruka mu gikombe cya Afurika mu 2004






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukeshimana aphrodis2 weeks ago
    Nituguma gutozwa nkuko tubimenyereye tuzitabira igikombe cya afurika aruko twacyakiriye kukobyo ntibisaba ticket



Inyarwanda BACKGROUND