RFL
Kigali

Umusore yatereye ivi mu muhanda umupolisi arahatunguka abihindura bibi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/01/2022 14:58
0


Gutera ivi, hari bamwe babikora batunguranye mu muhanda mu gihe hari abandi babikorera mu bwihisho. Umusore wo muri Nigeria yatereye ivi mu muhanda, umupolisi amubana ibamba amwambika amapingu.



Mu gihe aba bakundaba bari batangiye kwerekana amarangamutima umusore agiye kuzamura impeta ngo yambike umukunzi we, polisi yahise ihatunguka ibyari ibirori bihindura isura. Amakuru ya Legit avuga ko abakundana batatangajwe amazina bari babukereye, mu gushaka gutungurana bajya ahantu mu mujyi rwagati mu gace ka Ilorin Kwara.


Byarangiye umusore atambitse umukunzi we impeta kuko Polisi yahise imuhagurutsa igashaka kujya kumufunga. Umukobwa yabonye ibintu bibaye nabi, arataka cyane asaba Polisi kurekura umukunzi we, ko batazongera gupfukama mu muhanda na rimwe. 

Ku mbuga nkoranyambaga, haje gusakara amashusho n'amafoto yerekana uburyo umusore yatakambye asaba imbabazi anihana ko atazongera gutekereza gutera ivi. Umupolisi yahisemo kumupfukamisha hasi igihe kinini nk'uko yari abyiyemeje gupfukamira umukobwa. Amakuru akomeza avuga ko ku bw' amahirwe umupolisi yaje kubababarira barataha icyabazinduye batagikoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND